Kigali Parents School na Hoteli La Palisse bigiye kwimurwa

Ishuri rya Kigali Parents School na Hoteli izwi nka La Palisse bigiye kwimurwa aho byakoreraga mu Karere ka Gasabo kubera ko aho byubatswe hafatwa nko mu gishanga.

La Palisse yari yubatsemo ibikorwa bitandukanye by'imyidagaduro
La Palisse yari yubatsemo ibikorwa bitandukanye by’imyidagaduro

Icyo gikorwa cyo gufunga ahakorerwa ibikorwa binyuranye ariko hafatwa nko mu gishanga, ni kimwe mu byo Leta y’u Rwanda yatangiye kuva uyu mwaka wa 2017 watangira, kuko bitemewe kuhakorera, nk’uko Eng. Coleta Ruhamya yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Bimwe mu bice bigize La Palisse na Kigali Parents School bizafungwa.”

Hashize amezi atanu Perezida Kagame yifatanije n’abaturage bo mu Karere ka Gasabo mu gikorwa cy’umuganda muri icyo gishanga ibyo bikorwa byubatswemo, ahakozwe umuganda hakazashyirwa ubusitani rusange.

Perezida Kagame ubwo yahakoreraga umuganda yagize ati “Ndagira ngo mbibutse ko iki gishanga kigomba gukoreshwa ibyo cyagenewe cyangwa kikarekwa nticyongere gukorerwamo ibindi. Hari henshi ibishanga bigirwa inzuri,abandi bakabihingamo cyangwa bakabyubakamo.”

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA),cyahise kihutira gufunga ibikorwa byubatswe muri icyo gishanga, kinatanga igihe ntarengwa abakorera mu bishanga bagomba kuba babivuyemo.

La Palisse na Kigali Parents School biri mu bizahabwa ingurane. Ibindi bikorwa bizafungirwa ni uruganda rwa Utexirwa na rwo ruherereye mu Karere ka Gasabo.

Gusa uruganda rw’Inyange byavugwaga ko na rwo ruzimurwa, Eng. Ruhamya yabihakanye avuga ko rutazimurwa.

Ati “Inyange ntabwo yubatswe mu gishanga.Na mbere y’uko inyigo ikorwa REMA yari yarabahaye uruhushya rwo kuhubaka.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Nibyiza ko bita ku bidukikije (environment).Bituma tugira ikirere kiza n’umwuka mwiza.Ibi bitwibutsa paradizo uko izaba imeze.Urugero,Yesaya 11:6-8,havuga ko tuzaba dukina n’intare,inzoka,etc...Nta muntu uzongera kurwara,gusaza cyangwa gupfa nkuko ibyahishuwe 21:4 havuga.Niyo mpamvu tugomba gushaka imana cyane,ntiduhere mu byisi gusa,kugirango tuzabe muli iyo paradizo yenda kuza.Abantu baheranwa n’ibyisi gusa,bible ivuga ko batazazuka.Soma abagalatia 6:8.Ariko abantu bashaka imana bashyizeho umwete,bazazuka ku munsi wa nyuma,imana ibahe ubuzima bw’iteka.Bisome muli Yohana 6:40.Nimukanguke.

kagare yanditse ku itariki ya: 12-12-2017  →  Musubize

URUGANDA RW’ISUKARI RWO KWA MADIVANI SE RWO BITE? Rwo rwibereye mu mazi neza. Arujyane i BUGESERA niho hava ibisheke byinshi.

G yanditse ku itariki ya: 12-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka