Akajagari mu kohereza ibintu mu mahanga katumye basaba itegeko ribigenga

Ishyirahamwe ry’abafasha abacuruzi gutumiza no kohereza ibintu mu mahanga (RWAFFA), ririfuza Itegeko ririgenga kugira ngo rihanishe abateza ibihombo Leta n’abikorera.

Abunganizi b'abacuruzi b'ibyoherezwa n'ibitumizwa mu mahanga barashaka guhanisha bagenzi babo bakorera mu kajagari
Abunganizi b’abacuruzi b’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga barashaka guhanisha bagenzi babo bakorera mu kajagari

Iri shyirahamwe rigizwe n’ibigo 500 bimenyekanisha umusoro w’ibicuruzwa bitumizwa cyangwa byoherezwa mu mahanga, ndetse bikanabikurikirana kugera cyangwa kuva ku byambu.

RWAFFA ivuga ko hari abantu bakora akazi kayo rwihishwa bagasaba igiciro gito ba nyir’ibicuruzwa bivanwa cyangwa bijyanwa hanze, bigatuma abanyamwuga bayo batabona isoko.

Umukozi w’ikigo Horizon Logistics Ltd witwa Benihirwe Marie Claire agira ati "Aba bantu baca amafaranga make banyereza umusoro ndetse ntabwo bakwizeza umutekano w’ibicuruzwa byawe".

Igiciro cya RWAFFA ku imenyekanishamusoro rimwe ry’ibicuruzwa, ni amafaranga 118,000Ffrw (hakubiyemo umusoro wa TVA), ariko ngo hari n’abasaba umucuruzi amafaranga ari hagati y’ibihumbi 30Frw kugera ku bihumbi 50Frw.

Umunyamabanga Mukuru wa RWAFFA, Theogene Rukundo avuga ko ibi bituma batanga serivisi mbi zirimo gutinza ibicuruzwa mu nzira cyangwa imenyekanishamusoro rituzuye, bigahombya abacuruzi na Leta.

Ati "Itegeko rikumira abaduhombya nirimara kujyaho, rizatuma igiciro cyo gukora ishoramari mu Rwanda kigabanuka ku rugero rwa14%, kuko ibicuruzwa bizagera kuri nyirabyo ku gihe".

Komiseri wa za gasutamo, Raphael Tugirumuremyi avuga ko Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) akorera cyajyaga cyakira ibirego by’aba bunganizi b’abacuruzi nyamara bitari mu nshingano za RRA, kuko nta buryo bishyiriyeho bubarengera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka