Urubyiruko hari byinshi rutazi ku buzima bw’imyororokere - Miss Kalimpinya
Miss Queen Kalimpinya avuga ko benshi mu bana bafite ubumenyi bucagase ku buzima bw’imyororokere ngo hakaba hakenewe kongerwa ingufu mu bukangurambaga.

Yabitangaje ubwo we na bagenzi be bari mu biganiro ku buzima bw’imyororokere byateguwe n’umuryango HDI (Health Development Initiative) mu mpera z’iki cyumweru.
Ibyo biganiro byitabiriwe n’ibihugu umunani byo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, byari bigamije kureba uko imyigishirize y’ubuzima bw’imyororokere ihagaze muri ibyo bihugu.
Miss Kalimpinya, wabaye igisonga cya gatatu muri Miss Rwanda 2017, wanashinze ‘Bambe Clubs’, amatsinda yigisha ubuzima bw’imyororokere mu mashuri yisumbuye, avuga ko abo bana hari byinshi bagikeneye kumenya.
Agira ati “Bafite inyota nyinshi yo kumenya ubuzima bw’imyororokere bivuze ko hari ikibazo niba batabiganirizwa n’ababyeyi, ntibabiganirizwe n’abarimu uretse kubibaha nk’isomo. Ni ngombwa rero ko urubyiruko ruganirizwa byimbitse kuko ibyo rufite bidahagije.”
Akomeza agira ati “Nanjye ubwanjye ibi biganiro mbyungukiyemo byinshi ntari nzi. Numvise ko mu mashuri y’abihaye Imana bigorana kujya kwigishayo iby’agakingirizo n’ubundi buryo bwo kuboneza urubyaro, turagomba rero kumenya icyakorwa ngo nabo ubwo bumenyi bubagereho.”

Miss Ashimwe Fiona Dreen na we washinze ‘Urubohero’, rwigisha abangavu iby’ubuzima bw’imyororokere, asaba ababyeyi gutinyuka bakaganira n’abana babo.
Agira ati “Ababyeyi bagomba kumenya ko ari inshingano zabo kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere, batinyuke babaganirize ntacyo baciye ku ruhande.”
Akomeza agira ati “Babivugire mu migoroba y’abayeyi n’ahandi bahurira, kuko nibatabikora ingaruka zizaba ku bana na bo zizabageraho.”

Dr Aphlodis Kagaba umuyobozi wa HDI, avuga ko ikigamijwe muri ibyo biganiro ari ugufasha urubyiruko kumenya kwifatira ibyemezo.
Agira ati “Urubyiruko rukeneye amakuru ahagije ku buzima bw’imyororokere, baba abize n’abatarize. Bizabafasha kumenya kwifatira icyemezo ku buzima bwabo, bizabarinda inda zitateganyijwe, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina nka SIDA bityo bibungabungire ubuzima bwabo.”
Ibyo biganiro byari byanatumiwemo imiryango ya Sosiyete sivile ifite aho ihurira n’ubuzima by’imyororokere n’abahagarariye urubyiruko muri za kaminuza zitandukanye hagamijwe ko ubutumwa bugera kuri benshi bashoboka.
Ohereza igitekerezo
|
Ndabakurikiranye
DUKWIYEGUKAZA INGAMBA ZOKWIRINDA KORONA
murahoneza urubyiko turifuzako twaganirizwa k’ ubuzima bw’imyorokere kuk tutabisobanukirwa mugira mahro!
iki gikorwa turagishimye!nyampinga jya mbere!