Hadutse avoka zitagira ikibuto ziribwa n’igishishwa
Abakunzi ba avoka ku isi bashyizwe igorora kuko hadutse avoka itagira ikibuto izafasha abakunda urwo rubuto kuyirya uko babyifuza.
Izo avoka zera mu gihugu cya Espanye (Spain) zera mu Kwezi k’Ukuboza gusa. Kubera ko iyo zeze ziba zishakishwa n’abatari bake bituma zitagera henshi ku isi.
Zisanzwe zicuruzwa mu Bufaransa ariko ngo muri uku kwezi zizacuruzwa no mu Bwongereza aho avoka imwe izaba igura Amapawundi abiri, abarirwa mu 2000RWf.
Iyo avoka nto ugereranije n’izisanzwe, iribwa yose kuko nta kibuto igira ku buryo n’igishishwa cyayo kiribwa mu gihe avoka zisanzwe zo bakuramo ikibuto n’ibishishwa byayo bakabijugunya.
Abaziriye bahamya ko zifite icyanga kimeze nk’icy’izisanzwe. Gusa ariko ngo ziryoha iyo zahiye neza.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
Ejo cg ejobundi Gazakorwa inzu yubatse mu kirere (idakora ku butaka)!!!!!!!
Nibyiza cyane hazakorwe ni myembe itagira urubuto. murakoz
izo avoka ninziza muzigeze murwanda
bazazane ingemwe kuko urumvako ntambuto iyozizigira baribuzane imbuto
Aha ndumva izo avok zikaze kbx! ubwo se bazigeza mu rwanda zitaboze koko? abazungu bararenze kbx.
IZO VOKAZITURUKA HE?
ZIZE TUZITUBURE NATWE TUZITERE
Izovokazirakaze
ubwose nimba ntakibuto zigira bazitera gute mubutaka
Icyo ni ikibazo cyiza, ariko ndibaza ko ushobora no gutera ingeri y’igiti.
Ahubwo rero bene biriya bintu by’ibyaduka ni ibyo kwitonderwa. Mu Rwanda twizere ko bazabiturinda kuko iterambere rigenda rizana ibintu bidasanzwe ugasanga abantu barakurizamo indwara zidafitiwe imiti. Abazungu ni abanyabwenge, bakora ibintu bitera indwara, bagahindukira bakagakora imiti kugira ngo babone isoko.
MURARYE MURI MENGE