Abanyeshuri ba Rambura Filles baciye ukubiri n’amazi mabi

Abanyeshuri biga mu rwunge rw’amashuri rwa Rambura Filles, barahamya ko baciye ukubiri no kunywa amazi mabi kuko bashyikirijwe na Ecobank ikigega kizajya kiyayungurura bagahita bayanywa.

Bahawe ikigega gishobora kubika litilo 1000 z'amazi
Bahawe ikigega gishobora kubika litilo 1000 z’amazi

Ubusanzwe muri GS Rambura Filles abanyeshuri bahuraga n’imbogamizi zo kubona amazi meza kuko batekerwa ayo kunywa akenshi bakayanywa agishyushye, utihanganye akanywa atari meza, naho guteka hagakoreshwaga ay’imvura.

Ikigega kiyungurura amazi n’ikigega kizabafasha kubika amazi yo gutekesha bahawe na Ecobank kuri uyu 09/12/2017, muri gahunda yayo ngarukamwaka yiswe Ecobank day, ngo bizatuma nta bibazo by’amazi mabi bazongera guhura nabyo.

Ndenzako Davina Claudia umunyeshuri mu mwaka wa gatatu ati"amazi twakoreshaga yari mabi, cyane cyane iyo yabaga yagiye, wasangaga ari ikibazo gikomeye, kuko nko koza ibikoresho wasangaga dukoresha amazi asa nabi".

Ikigega kizajya kiyungurura amazi bagahita bayanywa
Ikigega kizajya kiyungurura amazi bagahita bayanywa

Umuyobozi wa GS Rambura Filles Nyinawumuntu Marie Goretti, avuga ko amazi meza bahawe bari bayakeneye kuko bahuraga n’ibibazo bitandukanye kubera kutayagira.

Ati "iki kigega kije tugikeneye cyane, kuko kujya kuvoma ahandi ku migezi byari bigoranye, ubu rero turanezerewe kuko tubonye amazi yo gutekesha no kogesha ibyombo by’abana kuburyo twizera ko nta mwanda".

Umuyobozi wa Ecobank mu Rwanda Alice Kilonzo Zulu yavuze ko n’ubwo bakora ubucuruzi ariko banahangayikishwa cyane n’ubuzima bw’abaturage.

Ati "twatanze ibigega by’amazi kugirango dufashe abaturage kubaho mu buzima bwiza".

Igikorwa cya Ecobank day ni ngarukamwaka kikaba kibera mu bihugu 33 byo muri Africa aho bafite amashami.

Ntibazongera kubura amazi yo kunywa
Ntibazongera kubura amazi yo kunywa

Muri uyu mwaka bakaba bari bafite insanganyamatsiko igira iti "Amazi meza, ubuzima bwiza", dore ko ngo muri Africa habarirwa abantu basaga miriyari badafite amazi meza.

Iki gikorwa kikaba cyaratwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miriyoni 8.

Urwunge rw’amashuri rwa Rambura Filles rwafunguye imiryango mu mwaka wa 1982 kuri ubu bakaba bafite abanyeshuri 472 aho bamaze gusohora abana 1003 baharangije.

Hafashwe ifoto y'urwibutso
Hafashwe ifoto y’urwibutso
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka