Bizeye ko interineti ya 4G izabafasha kunoza ihererekanyamakuru

Bamwe mu batuye mu Karere ka Rubavu bavuga ko ibibazo byo guhererekanya amakuru bigiye gukemuka, nyuma yo kwegerezwa uburyo bwo kubona internet yihuta ku buryo bworoshye.

Abakozi ba Popconn, imwe mu masosiyete acuruza 4G, bari gusobanurira abaturage imikorere ya 4G
Abakozi ba Popconn, imwe mu masosiyete acuruza 4G, bari gusobanurira abaturage imikorere ya 4G

Leta y’u Rwanda ifite icyerekezo cy’uko buri muturage agomba kugira ubushobozi bwo kubona interineti yihuta kugira ngo agere ku iterambere byihuse kandi ashobore guhererekanya amakuru.

Nubwo mu Rwanda hakigaragara ibibazo bya interineti nke, ariko hakomeje kugenda hashyirwaho uburyo bwo gufasha abaturage bahuraga n’ibyo bibazo.

Mu bukangurambaga bwakorewe mu Karere ka Rubavu, bukozwe n’ikigo cy’Abanyakoreya gikwirakwiza interineti ya 4G, kuri uyu wa Kane tariki 2017, abaturage beretswe imikorere y’iyo interineti n’uburyo yabafasha guhindura ubuzima.

Abaturage bavuga ko bishimiye kugezwaho internet yihuta
Abaturage bavuga ko bishimiye kugezwaho internet yihuta

Murorunkwere Jeanne yavuze ko nyuma yo kubona interineti ya 4G,yizeye ko izabafasha kwihutisha ibyo bakora kugira ngo bajyane n’icyerekezo u Rwnada rwihaye.

Yagize ati “Turi mu iterambere ry’ihuta natwe tugomba gukoresha interineti yihuta. Byanejeje kuba bangejejeho iyi interineti yihuta cyane ya 4G.’’

Nsanzumuhire Jean Damascene usanzwe ukoresha interineti yavuze ko yasanze imikorere ya 4G itandukanye n’iyo yari asanzwe akoresha.

Abanyamahirwe bahawe ibihembo muri tombola
Abanyamahirwe bahawe ibihembo muri tombola

Duncan Mugisha,umuyobozi ushinzwe kwamamaza ibikorwa muri 4G LTE, ari nayo yakoze ubwo bukangurambaga, yavuze ko baje muri ako karere gaturiye umupaka ngo babafashe kugendana n’igihe mu ihererekanya makuru.

Aho yavuze ko bari mu bikorwa byo gukangurira Abanyarwanda by’umwihariko abaturage bo mu Karere ka Rubavu bose,kudacikwa n’amahirwe yo gukoresha interineti yihuta.

Akomeza avuga kandi ko bafite intego y’uko uyu mwaka uzarangira bageze kuri 95% basakaza interineti ya 4G mu Rwnda.

Icyo gikorwa cy’ubukangurambaga cyatangiriye mu Karere ka Bugesera itariki 24 Ugushyingo 2017, kikazakomereza mu Karere ka Musanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka