Bill Gates n’umugore we batandukanye

Bill Gates n’umugore we Melinda Gates batangaje ko umubano wabo nk’umugabo n’umugore wageze ku iherezo, nyuma y’imyaka 27 bari bamaze babana.

Gutandukana kwabo ni bo ubwabo babyitangarije mu nyandiko bashyize ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

Muri iyo nyandiko bagize bati “Nyuma yo kubitekerezaho birambuye no kureba ku mubano wacu, twafashe umwanzuro wo gutandukana.”

Bombi bazwi cyane kubera ibikorwa by’ubugiraneza bakora babinyujije mu muryango bashinze bafatanyije mu mwaka wa 2000 witwa “The Bill and Melinda Gates Foundation”.

Kuva icyo gihe uwo muryango watanze inkunga ku rwego rw’Isi zibarirwa muri Miliyari 53 na Miliyoni 800 z’Amadolari ya Amerika yo gufasha mu kurwanya ubukene no gukemura ibindi bibazo by’ubuzima bitandukanye, nk’uko urubuga rwa Internet rw’uwo muryango rubigaragaza.

Babyaranye abana batatu, bakaba bavuga ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa by’uwo muryango bashinze, ariko ko batazakomeza kubana nk’umugabo n’umugore.

Bill Gates na Melinda Gates bahuye mu 1987 mu ikompanyi ya Microsoft yashinzwe na Bill Gates. Icyo gihe Bill Gates yari umuyobozi wayo, naho Melinda akaba yari umukozi usanzwe, ariko akaba yaragiye azamurwa mu ntera kugeza ubwo na we aba umwe mu bayobozi bakuru.

Bashyingiranywe mu 1994 i Hawaii muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bombi kandi babinyujije muri uwo muryango bafatanyije, bashyize ingufu mu kurwanya icyorezo cya COVID-19, bibanda ku gukora inkingo no kuzikwirakwiza hirya no hino ku isi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Iyi ni Divorce y’ikinyejana.Bombi ni Billionaires (milliardaires).Nkuko ijambo ry’Imana rivuga,Imana ishaka ko “Umugore n’Umugabo baba umwe”.Bagomba kubana akaramata.Abatandukana,byerekana ko batumvira Imana.Kimwe n’abacana inyuma cyangwa abashaka abagore barenze umwe.Nta mukristu nyakuri ukora ibyo.Nkuko bible ivuga,abakora ibyo Imana itubuza ntibazaba mu bwami bw’imana.Bisobanura ko n’iyo waba uri billionaire,ntacyo bimaze kubera ko ejo uzapfa ntuzazuke ku munsi w’imperuka.Ni ukutagira ubwenge nyakuri.Uba urutwa n’umukene ushaka Imana kandi akayumvira.

mazina yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

Aheeeee! Ariko aba basaza n.abakecuru barashaka liberté ra? Ngaho ibyibirayi na america nibyo ibaze nawe divirce dans les 70 ans !! C.est un scandal .so niyo mpamvu afrika igomba kwiyunga igaharanira umuco wayo na polygamie irita divirce burya .

Luc yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka