Perezida Tshisekedi yiyemeje kurangiza ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC

Mu nama ya mbere y’Abaminisitiri bagize Guverinoma nshya yabaye tariki ya 30 Mata 2021, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangarije abagize ubuyobozi bw’igihugu, icyemezo cye cyo guhagurukira umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo.

Ni umwanzuro uzamusaba kuza kuba mu Burasirazuba bwa Congo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru guhangana n’imitwe yitwaza intwaro uhohotera abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, harimo no guhitana ubuzima bw’abantu.

Minisitiri w’itumanaho akaba n’umuvugizi wa guverinoma ku rubuga rwe rwa Twitter, Patrick Muyaya yagize ati: "Inama y’abaminisitiri yitaye ku cyemezo cya Perezida wa Repubulika cyo gutangaza gahunda yo guhagurukira umutekano mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri cyo guhagarika umutekano muke."

Patrick Muyaya yagaragaje kandi ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yuko Umukuru w’igihugu agishije inama Minisitiri w’intebe Jean-Michel Sama Lukonde na ba Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko na Sena, hakurikijwe ingingo ya 85 y’Itegeko Nshinga.

Patrick Muyaya avuga ko Urebye uburemere bw’ikibazo hateganijwe icyemezo mu masaha akurikira, gishyigikira umuvugizi wa Guverinoma.

Ni igisubizo kijyanye n imiyoborere mishya mu Ntara zirimo ibibazo by’umutekano, bamwe bakaba bavuga ko Intara eshanu zifite ibibazo by’umutekano zishobora kuyoborwa n’abasirikare batazivukamo mu guhashya imvangura ry’amoko rimaze kwimikwa mu mitima ya benshi.

Nk’uko ingingo ya 85 y’Itegeko Nshinga rya RDC ibivuga, leta ishobora gushyiraho ubutegetsi budasanzwe kandi bw’agateganyo bushyiraho amategeko aha ubuyobozi bwa gisirikare inshingano zo kubungabunga umutekano rusange.

Muyaya agira ati; "tuzahura n’iyimurwa ry’ububasha kubera ko ububasha bwa gipolisi busanzwe bukoreshwa n’abayobozi ba gisivili bwimurirwa mu nzego z’igisirikare, bitabaye ibyo kwimurwa bikaba byimazeyo kandi byikora, kubera ko ingabo zigomba kubona ko ari ngombwa. Bitandukanye n’ibihe byihutirwa, leta yagoswe irangwa cyane cyane no gusimbuza ubuyobozi bwa leta nubuyobozi bwa gisirikare."

Amakuru amaze ibyumweru bibiri atambuka ku mbuga nkoranyambaga muri Repubulika Iharanira Demekarasi ya Congo agaragaza ubwicanyi bukabije burimo kubera i Beni na Uvira bwibasira Banyamulenge n’abaturage b’inzirakarengane muri Beni.

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi atangaje ko Guverinoma nimara kujyaho azahita ajya mu Burasirazuba bwa Congo cyane muri Kivu y’Amajyaruguru gukemura ibibazo by’umutekano ndetse akazamara igihe kinini ari kumwe n abaturage yumva ibibazo byabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Aharero rubandarugufinirwo rubabaje ati, ese uwopresident azatabararyari kd aboyakagombye kurengera barikwica ahubwo nihagirigikorwa hakirikare naho Ubwicanyi ibeni na Ovir burakomeje imananitabare insirakare kd uwoPresida nareke kubesha abaturage ahubwo imana imushoboze kunshingano yahawe murako

Samuson yanditse ku itariki ya: 3-12-2021  →  Musubize

Afite igitekerezo kiza! Ariko azabanze asobanukirwe neza ninde uri inyuma yiyi mitwe yose ? Niwe agomba kwataka mbere yuko akubura igihugu cye !si non urandura umutwe x ejo uksgaruka witwa z ...

Luc yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Uwo mwaka wageze Abakongomani bakennye cyane.Usanga presidents bo mu isi basezeranya ibintu,ariko nta bushobozi bafite bwo gukuraho intambara,ubukene,akarengane,ruswa,indwara,urupfu,etc...Niyo mpamvu ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu igashyiraho ubwayo nkuko Daniel 2:44 havuga.Nibuza buzakuraho ibibazo byose,harimo n’urupfu nkuko Ibyahishuwe 21:4 havuga.Ariko buzakuraho n’abantu bose bakora ibyo Imana itubuza kandi nibo benshi.Abazarokoka bazaba mu isi izaba paradizo.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka