Kwandika bizadufasha gutsinda abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi- Kayitesi Judence

Kayitesi Judence warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi afite imyaka 11, kuri ubu avuga ko Kwandika ibitabo ku buhamya no ku mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari imwe mu nzira ziganisha ku gutsinda abayipfobya n’abayihakana.

Igitabo Kayitesi yasohoye mu rurimi rw'Icyongereza kuri uyu wa mbere
Igitabo Kayitesi yasohoye mu rurimi rw’Icyongereza kuri uyu wa mbere

Kayitesi ubu utuye mu gihugu cy’Ubudage, yatangaje ibi kuri uyu wa mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021 ubwo muri icyo Gihugu hamurikwaga igitabo yanditse ku mateka ye asharira yo muri Jenoside yakorewe Abatutsi , icyo gitabo akaba yaracyise “ A broken Life”, ugenekereje mu Kinyarwanda wavuga ko ari “Ubuzima bwavunaguwe ”.

Avuga ku cyamuteye kwegura ikaramu akandika ku mateka ye ya Jenoside, yavuze ko usibye no kuba ari uburyo abona bwo guhangana n’abagoreka ukuri ku byabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ari n’uburyo bwo gusigasira amateka ye kugira ngo hatazagira ubwira abana be, amateka ye ahabanye n’ukuri kw’ibyamubayeho.

Ati “Mu buzima bw’Abanyarwanda, ibyago bibi biruta ibindi umuntu yashoboraga kugira ni ugupfa atabyaye. Nibwo bavugaga ko umuntu azimye kuko nta rwibutso asize.

Maze kubyara nibwo numvise igisobanuro cyabyo. Kubyara ni umugisha cyane, kuko Kabarari data umbyara ntiyazimye kuko ndi ijwi rye. Nanjye maze kubyara nagize ijwi kuko abana banjye uko ari batatu ubu bazambera ijwi.

Gusa naribajije nti , aba bana bazamvugira bate batazi amateka yanjye? Ndavuga, nti reka nandike, n’iyo napfa abana banjye bazabe bafite amateka yanjye bityo ntihazagire ubabwira ibitari ukuri. Uko niko natangiye ariko sinahise nsoza iki gitabo.”

Kayitesi akomeza agira ati “ Nyuma y’uko abana banjye batangiye gukura bagatangira kumbaza byinshi ku mateka yanjye, byanteye imbaraga zo kwandika kugira ngo hatazagira undi ubabwira amateka yanjye, mu Gushyingo 2019 nsohora iki gitabo mu rurimi rw’Ikidage, ariko kuri uyu wa mbere cyasohotse mu Cyongereza”.

Kayitesi yaratemwe bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Kayitesi yaratemwe bikomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kayitesi avuga ko iki gitabo gikubiyemo amateka n’ubuzima bwe haba mbere , mu gihe ndetse na nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yashimangiye ko kizafasha mu gucubya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko gikubiyemo amateka nyakuri, y’ibyamubayeho bisa n’ibyabaye ku batutsi benshi muri Jenoside.

Ati “Muri Jenoside yakorewe Abatutsi naratemwe. Ni nde uzihandagaza ngo avuge ko Abatutsi batatemwaga areba ibyambayeho? Ubu twahagurukiye kuvuga amateka yacu tukanayerekana kandi bituma abapfobya babura icyo bavuga kuko ukuri kw’ibyadukorewe kuba kwigaragaza”.

Kayitesi yanakanguriye abandi barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kutihererana amateka y’ibyababayeho, ngo kuko kuyandika bifasha kuruhuka ku mutima ndetse bikanafasha umuntu mu nzira yo gukira ibikomere, akabasha kurwana n’ubuzima akiyubaka akanubaka igihugu.

Judence Kayitesi ni umubyeyi w‘abana batatu akaba atuye mu gihugu cy‘ u Budage, ahitwa Karlsruhe.

Yavukiye ahitwaga muri Perefegitura ya Kigali-Ngari, Komine Rutongo, Segiteri: Cyuga, ubu uyu munsi ni mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Jali.

Se yitwa Kabarari Callixte naho nyina ni Mugorewabera Genevieve.

Bavukanaga ari abana batanu, bivuze ko umuryango wabo wari uw’abantu barindwi ariko barokotsemo ari batatu, we na basaza be babiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka