Igikomangoma Harry yifatanyije n’ibindi byamamare mu gitaramo cyo gukusanya inkingo za Covid-19

Igikomangoma Harry yifatanyije n’ibyamamare bitandukanye mu gitaramo bise ‘Vax Live event’, icyo kikaba ari igikorwa kigamije gushaka amafaranga yo gufasha muri gahunda mpuzamahanga yo gukingira abantu Covid-19 (International Covid vaccination effort).

Ni igitaramo cyateguwe n’umuririmbyi Selena Gomez, kinitabirwa n’abahanzi nka Jennifer Lopez n’itsinda ry’abahanzi rya ‘Foo Fighters’.

Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za America na we yatanze ubutumwa muri icyo gitaramo cyabereye i Los Angeles muri Amerika.

Mu ijambo yagejeje ku bihumbi by’abamaze kubona inkingo zose bitabiriye icyo gitaramo muri SoFi Stadium i Los Angeles, Igikomangoma Harry yashimye umurava n’ubwitange byaranze abaganga n’abandi batanga serivisi z’ubuzima mu gihe cy’icyorezo.

Yagize ati “Muri iri joro dutaramye, twishimira abatanga serivisi z’ubuzima bamaze gukingirwa ubu bakaba bari hano, ndetse na za Miliyoni z’abatanga serivisi z’ubuzima hirya no hinoo ku isi dufata nk’intwari. Umwaka ushize wose mwawumaze murwana urugamba rusaba ko mwiyibagirwa ubwanyu, murengera ubuzima bwacu twese, mwarakoze, mwaritanze mu buryo bwashoboraga kubagiraho ingaruka mbi kuko mwari muzi igiciro cy’ibyo mukora. Icyo tubagomba ni ideni ryo guhora tubashimira. Murakoze".

Mu butumwa Perezida Joe Biden yageneye abitabiriye icyo gitaramo, yavuze ko " yakomeje gukorana n’abayobozi bo hirya no hino ku isi, ku bijyanye no kurushaho gusaranganya inkingo no kongera ingano y’inkingo zikorwa".

Umuririmbyi Selena Gomez wari wateguye icyo gikorwa yahamagariye abantu kwigomwa bagatanga ku nkingo no ku madolari "doses and dollars" bikohererezwa ibihugu bikennye cyane ku isi.

Mu bandi batanze ubutumwa mu buryo bwa videwo muri icyo gitaramo harimo Papa Francis, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron na Minisitiri w’intebe wa Canada, Justin Trudeau.
Mu bindi Igikomangoma Harry yahamagariye abantu, ni ugushyira hamwe bagakora ibikorwa byo gufasha.

Yagize ati "Urukingo rugomba kugera kuri bose kandi hose, ntitwaruhuka cyangwa se ngo tuvuge ko twakize icyorezo mu by’ukuri, keretse inkingo nizimara kugera muri buri nguni y’isi. Ubutumwa buri imbere yacu ni bumwe mu bwo tutakwirengagiza, ni yo mpamvu turi hano kandi ni yo mpamvu y’iki gitaramo".

Igikomangoma Harry yanavuze ko yifatanyije n’u Buhinde ubu bwugarijwe n’icyorezo cya Covid-19 bikagera aho birenga ubushobozi bw’ibitaro muri icyo gihugu.

Yagize ati "Twifatanyije n’imiryango igera kuri za miliyoni mu Buhinde, ubu bahanganye na Covid ku buryo buteye ubwoba, virusi ntiyubahiriza imipaka, kandi uburyo bwo kubona inkingo ntibwagenwa n’imiterere y’isi".

‘Vax Live’ ihamagarira za Guverinoma z’ibihugu kwigomwa zigatanga ku nkingo zifite ndetse n’amafaranga kugira ngo bifashe abo mu bihugu bidafite amikoro.

Muri icyo gikorwa hakusanyijwe Amadolari ya America miliyoni 53.8, ayo akaba agomba gushyirwa muri ‘Covax’, akaba ari gahunda ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumbye igamije ko inkingo za Covid-19 zisaranganywa ku buryo bungana hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye.

Abateguye icyo gitaramo bavuze ko ayo mafaranga bakusanyije yagura inkingo zigera kuri miliyoni 10.3.

Kugeza ubu, inkingo zigera kuri miliyari imwe zimaze gutangwa hirya no hino ku isi, ariko hari ubusumbane bukabije mu buryo izo nkingo zitangwa, kuko hari ibihugu byamaze gukingira igice kinini cy’abaturage babyo, mu gihe hari ibihugu bigitegereje kubona urukingo rwa mbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka