Dore ibyiza byo kurya intagarasoryo

Intagarasoryo cyangwa inkarishya, zibarirwa mu bwoko bw’intoryi, ariko intaragasoryo zo ziba ari ntoya cyane zingana n’amashaza kandi zikunda kwimeza, iyo akaba ari impamvu bamwe bazita intoryi zo mu gasozi (aubergine sauvage/Turkey berry). Intagarasoryo muri rusange zigira ibara ry’icyatsi kibisi, ariko iyo zimaze kurenza igihe cyo kuzisarura, zirahisha zikagira ibara ritukura nk’uko bigenda ku ntoryi zisanzwe.

Intagarasoryo ngo zifitiye akamaro kanini umubiri w'umuntu
Intagarasoryo ngo zifitiye akamaro kanini umubiri w’umuntu

Intagarasoryo zirarura ku buryo umuntu utazimenyereye bitamworohera kuzimira, zishobora kuribwa ari mbisi cyangwa se zitetse. N’ubwo mu kanwa zitaryoha cyane cyane ku bantu batazimenyereye, ariko zigira ibyiza byinshi ku bazirya, kandi hari n’abantu batandukanye bazi ibyiza byazo ku buryo zidashobora kubura ku mafunguro yabo.

Intagarasoryo zirazwi hirya no hino ku isi, ariko cyane cyane muri Afurika hari abazikoresha nk’ikiribwa gisanzwe, abandi bakazirya kuko ari umuti. Mu bice bimwe by’igihugu cya Uganda, iyo bateguye amufunguro mu bukwe cyangwa se ibindi birori byatumiwemo abashyitsi b’imena, intagarasoryo ntizibura ku mafunguro kandi ugasanga abashyitsi bishimiye iryo funguro cyane.

Ku rubuga https://ci.opera.news/ci/fr, bavuga ko inkarishya cyangwa se intagarasoryo, ari isoko nziza y’ibyitwa ‘fibres’, zikigiramo ubutare butandukanye ndetse na za ‘vitamine’ zitandukanye harimo ‘calcium’, ‘vitamine C’ , ‘vitamine K’, ndetse na ‘vitamine B6’. Inkarishya nta rugimbu zigira cyangwa se ibinure bibi bya ‘cholestérol’, ariko zikize cyane kuri ‘acide folique’ ifasha mu gutuma utunyangingo tw’umubiri w’umuntu (cellules) dukura tukagira ubuzima bwiza.

Inkarishya kandi zigiramo ubutare butandukanye bufasha mu mikorere myiza y’umubiri w’umuntu harimo ‘magnésium’, ‘phosphore’, ‘cuivre’ na ‘potassium’. Uko kuba zikize ku butare na vitamine bitandukanye kandi byinshi ngo ni cyo gituma zikoreshwa cyane mu miti gakondo ku mugabane wa Afurika.

Kuri urwo rubuga, bavuga ko mu bihugu bimwe bya Afurika intagarasoryo cyangwa inkarishya zizwiho kuba zivura ibibazo bitandukanye byibasira abagore cyane cyane, nko kuzibura imiyoborantanga mu gihe yazibye (déboucher les trompes), kuvura ibibyimba byo mu nda ‘fibromes’, ‘kystes’, ‘myomes’ ndetse na chlamydia.

Mu bindi byiza by’inkarishya bavuga kuri urwo rubuga ni uko zigabanya ibinure bibi mu maraso, zigatuma atembera neza, zikanarinda ikibazo cy’amaraso yipfundika mu mitsi. zifasha kandi umubiri kwisukura zisohoramo imyanda iba yaraturutse mu byo umuntu arya ndetse zikanafasha impyiko kugira imikorere myiza.

Kuba inkarishya zikungahaye cyane kuri ‘fibres’ zituma umuntu atavunika mu gihe agiye kwituma kuko umwanda unyura mu mara usohoka ku buryo bworoshye. Inkarishya zigabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, kuko zikize cyane ku butare bwa ‘potassium’.

Zirinda umuntu kubyimbirwa, zigafasha abantu bakunda kugira ikibazo cy’imitsi ibababaza, kuko zigiramo ibyitwa ‘scopolétine’ na ‘soroparone’, zikanigiramo intungamubiri zifasha ubwonko gukura neza.

Intagarasoryo kandi ngo zaba zifasha mu kwirinda indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, ibyo bikaba binavugwa na bamwe mu bamaze kurwara iyo ndwara, bavuga ko iyo baziriye bikurikiranya bumva indwara yagabanutse.

Inkarishya zagira uruhare mu kurwanya indwara ya kanseri kubera ko zigiramo ikitwa ‘trypsine’, gifite ubushobozi bwo kuburizamo za ‘cellules’ zitera kanseri. Kubera ko zigiramo ikitwa ‘bêta-carotène’, bituma zirinda ibyago byo kurwara indwara z’umutima zimwe na zimwe.

Intabarasoryo kandi zifasha abantu bifuza kugabanya ibiro, kuko zigiramo ‘saponine’ ituma umubiri utakira amavuta cyangwa ibinure biri mu byo agiye kurya cyangwa kunywa. Iyo ngo ni yo mpamvu umuntu wifuza gutakaza ibiro, yagombye kunywa ikirahuri kimwe cy’umutobe wazo, mbere yo gufata ifunguro ry’umunsi.

Ikindi ngo kubona umutobe w’inkarishya bisa n’ibigoye, ariko iyo umuntu azisekuye, cyangwa akazisya mu bikoresho byabugene we nyuma agasukamo amazi, akayungurura umutobe uraboneka.

Ku rubuga https://healthyday.net, bavuga ko inkarishya zakomeye muri Amerika y’Amajyepfo nyuma zikagenda zikwira hirya no hino ku isi, ariko ibihugu bya mbere birya inkarishya harimo Brazil, u Buhinde, Mexique, n’Ibirwa bya Karayibe.

Bavuga ko n’ubwo zirura, iyo zivanzwe n’andi mafunguro, zigategurwa uko bikwiye usanga zihindura impumuro n’icyanga cy’amafunguro zashyizwemo, akaryoha kurushaho.

Kuri urwo rubuga bavuga ko inkarishya zongera ubudahangarwa bw’umubiri kuko zigiramo Vitamine C ndetse n’ubutare bwa Zinc. Zirinda umwijima w’umuntu kwangirika ndetse n’impyiko zikagira ubuzima bwiza nk’uko byagaragajwe n’ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba, zari zarahawe imiti ivura kanseri.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko inkarishya zafashije mu gusohora iyo miti mu mwijima no mu mubiri muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

murakoze cyane kutwungura ubwenge kuri icyo cyimera!

uko gitegurwa bitewe nicyo umuntu ashaka kuvura ni gute?

NTIRUSHWA Faustin yanditse ku itariki ya: 23-10-2023  →  Musubize

Murakoze Cyane kuduha amakuru arambuye ku intagarasoryo ariko ndagira ngo muduhe uko umuntu yazifata (posologie)

Jean Claude yanditse ku itariki ya: 2-07-2022  →  Musubize

Ni nziza pe. Zaramvuye. Ubu ho noneho zisigaye zindyohera.

Pierrot

Pierrot yanditse ku itariki ya: 29-04-2022  →  Musubize

Murakoze cyane ,ni ukujya tuzirya ku bwinshi.

A yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

nukuri murakoze menye akamaro kazo pe! kuzibona biroroshye mukomerezaho ndabakunda.

paulin ndanyuzwe yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

Nzikunda kubi iyonzibonye sinzinyuraho.

Njyewe yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka