Gorillas HC ifatanyije na Ambasade y’u Budage batangiye guha ibiribwa abakinnyi 500 ba Handball(AMAFOTO)
Ikipe ya Gorillas Handball Club ku bufatanye na AMbasade y’u Budage mu Rwanda, bateye inkunga y’ibiribwa abakinnyi bakiri bato bakina umukino wa Handball
Ku wa Gatanu tariki 30/04/2021 ku ishuri rya GS Kimisagara hatangirijwe ku mugaragaro igikorwa cyo gufasha abakinnyi bakiri bato bakina umukino wa Handball, by’umwihariko abatishoboye mu rwego rwo kubagoboka kubera ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’ikipe ya Gorillas Handball Club, ndetse na Ambasade y’u Budage mu Rwanda, aho bateganya kuzageza iyi nkunga ku bakinnyi byibura 500 barimo abahungu n’abakobwa babarizwa mu bigo bitandatu bisanzwe bikorana na Gorillas Handball Club.
Muri iki gikorwa, Umuyobozi wungirije muri Ambasade y’u Budage ushinzwe imikoranire Inga Klünder-Preuβ, yatangaje ko bishimiye gufatanya na Gorlillas Handball Club mu gufasha abana batishoboye, aho nka Ambasade y’u Budage nabo basanzwe bakora imishinga yo gufasha abatishoboye.
Yagize ati "Kubera icyorezo cya Coronavirus turi guhangana nacyo, ni inshingano zacu nka nk’u Budage mu gufasha ibindi bihugu aho bikenewe inkunga, ni yo mpamvu nk’u Budage dutanga inkunga yihariye yo kurwanya COVID-19 mu mishinga mito nk’iyi yo gutanga ibiribwa ndetse n’ibindi bikoresho."

Inga Klünder-Preuβ yavuze kandi ko bishimiye gukorana na Gorillas Handball Club kuko babonye bafite ubushake bwo gukora kandi bafite gahunda yo gufasha abatishoboye, anavuga ko mu mwaka ushize babashije gutanga amafaranga asaga Miliyoni 200 Frws mu mishinga nk’iyi bakoranye na Gorillas Handball Club.

Umuyobozi mukuru wa Gorillas Handball Club Twahirwa Alfred, yavuze ko ari igikorwa bateguye mu rwego rwo kwifatanya n’imiryango y’abana basanzwe batoza umukino wa Handball, kuko abenshi baturuka mu miryango itishoboye.
Yagize ati “Iki ni igikorwa Gorillas Handball Family mu rwego rwo kongera kureba abana bacu nyuma y’igihe tudakora imyitozo ngo turebe uko bameze tubasuhuze ariko tunabafashe kugira ngo bongere bafashe imiryango yabo bajye gusangira n’ababyeyi, kuko abana benshi dukorana ni abana bava mu miryango ikeneye ubufasha.”
“Ibi twabiteguye kugira ngo twongere tuganire uburyo bagomba kwitwara muri ibi bihe byo kurwanya Coronavirus, tubibutse ingamba bagomba gukomeza gufata mu kubahiriza ingamba z’inzego z’ubuzima ariko tunabibutse ko bagomba kwiga, tubibutse indangagaciro z’umunyeshuri, ndetse n’indagagaciro zigomba kuranga umukinnyi wa Handball”

Usibye iki gikorwa cyatangiriye kuri GS Kimisagara ahari hanahuriye abana batozwa Handball barimo aba GS Kimisagara, GS Gitega na GS Kabusunzu, ku wa Gatandatu tariki 01/05/2020 bakomereza muri ES Kigoma mu karere ka Ruhango, ku Cyumweru igikorwa kibera muri GS Kagugu Catholic.

Iki gikorwa cyo gutanga ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’ishuri, bizanakomereza mu bindi bigo birimo GS Mwendo yo mu karere ka Bugesera, GS Nyinawimana yo mu karere ka Gicumbi, ndetse na ES/EP Karuganda yo mu karere ka Gakenke.
Ibi bikoresho biri gutangwa harimo umuceri, Kawunga, ibishyimbibo, amavuta yo guteka, ibikoresho by’ishuri birimo amakayi, amakaramu , Boite mathematical ndetse n’udupfukamunwa, bikazahabwa abana 500 muri rusange.
Andi mafoto yaranze uyu muhango wo gutangiza iki gikorwa muri GS Kimisagara























Ohereza igitekerezo
|