Béchir Ben Yahmed washinze Jeune Afrique yatabarutse

Umukambwe Béchir Ben Yahmed w’imyaka 93 washinze ikinyamakuru Jeune Afrique cyamenyekanye cyane mu gutangaza amakuru ku mugabane wa Afurika no kuganira n’abayobozi b’uyu mugabane yitabye Imana kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gicurasi 2021 azize icyorezo cya Covid-19.

Béchir Ben Yahmed
Béchir Ben Yahmed

Béchir Ben Yahmed, washinze akaba n’umuyobozi w’amateka wa Jeune Afrique, yavukiye i Djerba ku ya 2 Mata 1928 mu gihugu cya Tuniziya,
kuva mu mpera za Werurwe yari mu bitaro bya Paris Lariboisière aho yaguye azize Covid-19.

Ben Yahmed uretse kuba umunyamakuru w’icyamamare, yabaye muri Politiki ya Tuniziya mu ishyaka rya Neo-Destour hamwe na Habib Bourguiba.

Béchir Ben Yahmed yabaye Minisitiri muri Guverinoma ya mbere ya Tuniziya yigenga, ariko atwarwa n’itangazamakuru.

Yatangije ikinyamakuru cya mbere mu 1956 kizwi nka L’Action cyasohokaga rimwe mu cyumweru, naho mu 1960, acyita Afrique Action ari cyo cyaje kuvamo Jeune Afrique mu mwaka wakurikiye.

Ben Yahmed mu 1962 yiyemeje kuva muri Tuniziya yerekeza i Roma, nabwo ntiyahatinda nyuma y’imyaka 2 akomereza urugendo i Paris aba ari ho anogereza umukono we wakunzwe na benshi.

We n’ikinyamakuru yashinze bazahora bibukirwa ku ruhare bagize rugaragara mu kurwanira amateka y’umugabane, mu guharanira demokarasi mu myaka 1970-1980.

Yagize uruhare ku bwigenge bw’ubukungu mu myaka ya 1990-2000 no kwinjiza Afurika mu ruhando mpuzamahanga hagati mu myaka ya 2000-2020.

Ben Yahmed ikinyamakuru yashinze gifatwa nka Leta ya 55 ku mugabane wa Afurika kubera kugaragaza ibibazo by’uyu mugabane no kuwubera umuvugizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ohhh! Très touché ! Il a fait un exploit ! Que on âme repose en paix.

Luc yanditse ku itariki ya: 4-05-2021  →  Musubize

Uyu mugabo arambabaje.Niwe washinze ikinyamakuru Jeune Afrique.Niyigendere.Natwe tuzamukurikira ejo.Aho agiye mu gitaka,natwe tuzamusangayo.Ariko tujye twizera ko abantu bapfa bizeraga Imana kandi bayishaka bashyizeho umwete,ntibibere gusa mu by’isi,izabazura ku munsi wa nyuma ikabaha ubuzima bw’iteka nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Mbere y’uwo munsi,ijambo ry’Imana rivuga ko umuntu aba ameze nk’usinziriye mu kuzimu.Roho “idapfa kandi itekereza” yahimbwe n’umugereki witwaga Socrates.Ijambo ry’Imana siko rivuga.Umubwiriza 9,umurongo wa 5 havuga ko upfuye atongera gutekereza.Nta kindi gice cy’umubiri gitekereza uretse ubwonko bubora iyo dupfuye.

biseruka yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka