Kiyovu Sports yirukanye umutoza Karekezi Olivier

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports, Mvukiyehe Juvenal kuri iki Cyumweru tariki 02 Gicurasi 2021, rivuga ko ikipe ya Kiyovu yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru, Karekezi Olivier Fils aka Danger Man.

Kiyovu Sports yirukanye umutoza wayo Karekezi Olivier
Kiyovu Sports yirukanye umutoza wayo Karekezi Olivier

Impamvu z’isezererwa ry’uwo mutoza wanakiniye ikipe y’igihugu Amavubi, akaba ari na we ufite agahigo ko kuyatsindira ibitego byinshi, ngo azize kuba yarenze ku mategeko ngengamyitwarire y’ikipe ndetse n’amabwiriza ya FERWAFA n’ay’igihugu ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, ubwo yavaga aho ikipe icumbitse nta burenganzira abiherewe no kutaboneka mu myitozo.

Muri Shampiyona ikinwa mu buryo budasanzwe bw’amatsinda, aho ikipe ya Kiyovu yisanze mu itsinda rimwe na Rayonsports, Rutsiro na Gasogi United, Kiyovu yatsinzwe na Rutsiro 2-1 naho Rayonsports ikaba yatsinze Gasogi United 1-0.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubuse iyo bamureka akarangiza uyumukino wokwinshyura kiyovu ihorana ibibazo nokuntuyariyariyubatse ibibazo nkibi nibyo bidindiza umupira wamaguru m`Urwanda.

Anastase tuyizere yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka