
Umunsi wa mbere wa Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda watangiye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Gicurasi 2021 ku bibuga bitandukanye.
Umukino wabimburiye indi wabereye kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu. Ni umukino wahuje Rutsiro FC yakiriye Kiyovu Sports maze iyitsinda ibitego bibiri kuri kimwe. Kiyovu Sports ni yo yafunguye amazamu mbere ku munota wa Karindwi kuri Penaliti yatsinzwe na Robert Saba. Nyuma y’iminota itanu gusa Rutsiro FC yishyuye kuri Penaliti igitego cyatsinzwe na NDARUSANZE Jean Claude. Igice cya mbere cyarangiye ari igitego kimwe ku kindi. Igice cya kabiri Rutsiro FC yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hatangimana Eric ku munota wa 79 maze itahana amanota atatu.


Kuri Sitade Amahoro
Police FC yatsinze Etincelles FC ibitego bitanu kuri kimwe.
Abakinnyi 11 ba Police FC babanje mu kibuga
Habarurema Gahungu (GK),Iradukunda Eric Eric Rutanga ,Moussa Omar ,Faustin Usengimana ,Munyakazi Yussuf ,Nshuti Dominique Savio,Twizeyimana Martin Fabrice, Mico Justin ,Sibomana Patrick ,Iyabivuze Osée.
Abakinnyi 11 ba Etincellles FC
Nduwayo Danny Balthez (GK) , Nshimiyimana Abdou ,Manzi Huberto Sincere ,Akayezu Jean Bosco , Niyibizi Pierro ,Murengezi Rodrigue, Uwimana Guillaume, Niyibizi Ramadhan , Itangishaka Ibrahim ,Brahim Djibrine Hassan na Isaac Muganza Isaac.
Ni umukino Etincelles FC yinjiyemo neza aho ku munota wa kane Umunya-Chad Djibril Hassan yafunguye amazamu ku ruhande rwa Etincelles FC. Police FC yagarutse mu mukino ku munota wa 29 ku makosa ya ba myugariro ba Etincelles bagonganye n’umuzamu maze Iyabivuze Osée atsindira Police FC igitego cyo kwishyura ari na ko igice cya mbere cyarangiye.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Police FC aho Ntwari Evode yasimbuye Munyakazi Yousuf . Ntwari Evode ageze mu kibuga Police FC yahinduye imikinire yaje gutsinda igitego cyo ku munota wa 67 ,mu minota ine gusa yahise atsinda icya gatatu cya Police FC. Ku munota wa 90 Ntirushwa Aimé wasimbuye Twizerimana Martin Fabrice yatsinze igitego cya kane cyakurikiwe n’icya Harerimana Obed nyuma y’iminota itatu maze umukino urangira yegukanye amanota atatu.
Uko Imikino yose yagenze
Itsinda rya kabiri
– Rutsiro FC 2-1 Kiyovu Sports

Itsinda rya gatatu
– Police FC 5-1 Etincelles FC
– Musanze FC 2-4 As Kigali
Itsinda rya kane
– Marines FC 0-1 Espoir FC
– Mukura VS 1-1 Sunrise FC

Imikino yo ku Cyumweru tariki ya 02 Gicurasi 2021
Itsinda rya mbere
– 15:00: APR FC vs Gorilla FC : Sitade Huye
Itsinda rya Kabiri
– 15:00: Rayon Sports vs Gasogi United : Sitade Amahoro
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Espoir FC Niyubahwe kabisa ibyinjiyemo neza!
Turabashimiye kubwa update mwaduhaye nonese itsinda rya Rayonsports izindi kipe zirikumwe ntabwo zikina
Ese iyi mikino ifite imikino yo kwishyura? Murakoze
ndumufana wa APR FC ndayikunda cyane ejo le 02|05|2021 tuzatsinda gorilla fc