Igitekerezo: Ubundi iyo umuntu mudahuje igitsina akubwiye ngo “Ndagukunda” umusubiza ngo iki?

Abanyarwanda benshi bakunda kugorwa n’ijambo “Ndagukunda” iyo umuntu aribwiwe n’uwo badahuje igitsina noneho yabibwirirwa ahari abandi bantu babumva ukabona neza yabuze aho akwirwa akabura n’igisubizo atanga.

Ubusanzwe ijambo ndagukunda ni ijambo ryiza rituruka mu nshinga “Gukunda” ndetse abantu bose ntawutifuza urukundo yaba gukunda cyangwa gukundwa, ariko nibaza impamvu iyo Umunyarwanda uribwiye mugenzi we, uribwiwe yumva nk’aho ari ijuru rimuguyeho akabura n’icyo asubiza.

Iryo ni ijambo riremerera cyane abantu badahuje igitsina, cyane ko abenshi bahita babihuza no gushakana bakabana nk’umugabo n’umugore, abandi na bo bagahita babihuza n’imibonano mpuzabitsina.

Iyo bigeze noneho ku bubatse bahita babifata nk’aho agusenyeye urugo kabaye, bityo bigatuma nyiri kubwirwa iryo jambo ryiza abura igisubizo atanga.

Hari n’abandi bahita bafata nyiri kubivuga ko ari indaya cyangwa yubahuka. Akenshi yaba anabivugiye mu ruhame cyangwa hari n’abandi bamwumvise bakamutaramiraho ngo ni umuhehesi cyangwa ashiruka isoni.

Iryo jambo ubundi rikomerera Abanyarwanda cyane, ku buryo hari n’igihe nk’apasiteri cyangwa Padiri arimo kwigisha abakirisitu, yababwira ngo hindukirira mugenzi wawe umubwire ngo ndagukunda bamwe ukabona byabakomereye, cyangwa umugabo yabibwira umugore (cyane kuko ni bo bakunda kugira ubu butwari bwo kubivuga), ukabona undi arisekeye ntamusubije.

Urukundo ubundi ni ijambo rituranye n’amahoro mu muco nyarwanda, ku buryo ibi byombi iyo umuntu abitunze aba atekanye, ariko iyo umuntu akubwiye ngo ndagukunda sinibaza impamvu abura igisubizo akamera nk’ugwiriwe n’ijuru nyamara wamubwira ngo nkwifurije amahoro ibisubizo bikaza vuba na bwangu.

Umuntu wese ukubwiye ngo Ndagukunda mudahuje igitsina ntabwo biba bisobanuye ko aganisha ku mibonano mpuzabitsina, kuko umuntu ushobora kumukundira ibintu byinshi bitandukanye, ahubwo umuntu ukubwira ko agukunda ni uko aba akwifuriza ibyiza, ni ko njyewe mbitekereza.

Nyamara n’ubwo mbivuga ntyo nanjye ubwanjye nibaza igisubizo nyacyo umuntu asubiza, cyuje ubupfura umuntu yasubiza uwo badahuje igitsina waba umubwiye ati “Ndagukunda” aho baba bahuriye hose.

Ariko ibyo ari byo byose nibaza ko umuntu ukubwiye ngo ndagukunda ni uko aba ari umuntu mudahuye ku nshuro ya mbere, kuko iyo ari uwo muhuye bwa mbere yakubwira ko “agukunze”, bityo rero uwo ukubwiye ko agukunda yaba afite ibyo agukundira n’impamvu akwifuriza ikintu cyiza nk’urukundo.

Nkumva rero wamusubiza ngo “Nanjye ndagukunda” hanyuma ibindi birenze kuri ibyo biramutse binahari mukazabifatira umwanya (Ukamubaza urukundo agukunda), cyane ko hari n’ababivuga nta n’ikindi kirenzeho gusa ari kimwe n’uko yakubwira ngo “Gira amahoro”, “Ramba” “Sugira” cyangwa Sagamba.

Ubundi ijambo ndagukunda ntirigomba gukurikirwa n’imibare myinshi ku wo ribwiwe. Ni ijambo risanzwe ry’Ikinyarwanda uba wereka uwo uribwiye ko umwifuriza ibyiza, n’uwabura igisubizo numva atananirwa nibura no kumubwira ati” Urakoze, nanjye ndagukunda”.

Iki ni igitekerezo cy’umunyamakuru Mukazayire Immaculée Youyou

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Ni ikibazo cya background
Amateka yacu yuzuyemo uburyarya,ubuhemu,ubugome,kwishushanya,nta mutima w’ukuri wabaye mu bantu.
Guceceka ntuvuge,bikitwa ubupfura kandi atari byo
Guseka ubabaye bikitwa ukuri
Nibyo bituma gushidikanya aricyo kibanza iyo haje emotional manifestation.

Kayitani yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Umusubiza uti" I love you too"

Ese ko mutarimuherutse kuduha izi nkuru ngo twisomere mwari mwaragiye hehe?

Lydia yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Uramubwira ngo Mana ndinda iyi Satani yavumwe.

mukosoke yanditse ku itariki ya: 3-05-2021  →  Musubize

Ikibabaje nuko ibyitwa "Kuba mu rukundo" akenshi bikoreshwa ku bantu babana bisambanira gusa.Bakirengagiza ko Imana ibitubuza.Nubwo abantu miliyoni na miliyoni baryamana n’abo batashakanye mu rwego rwo kwishimisha,Ijambo ry’Imana rivuga ko abasambanyi batazaba mu bwami bw’imana nkuko 1 Abakorinto 6:9,10 havuga.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma bikazakubuza ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.Nukutagira ubwenge nyakuri (wisdom).

garaza yanditse ku itariki ya: 2-05-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka