Hari ibimenyetso by’igituntu ku bana, ababyeyi bashobora kwitiranya n’iby’izindi ndwara

Umuganga witwa Dr Aden Mpangile wo mu Ntara ya Mpani muri Tanzania, agira inama ababyeyi ko bakwiye kujya bitwararika cyane, igihe umwana akorora bakihutira kumugeza kwa muganga, kuko ngo hari ibimenyetso by’igituntu abantu bashobora kwitiranya n’iby’izindi ndwara.

Dr Aden yasobanuye ko ku bana bato, hari n’ubwo bibanza kugorana kumenya ko ari igituntu barwaye. Mu ndwara yavuze zigira ibimenyetso bijya gusa n’iby’igituntu harimo SIDA, umwana ufite virusi ya SIDA, ndetse n’urwaye umusonga, bashobora kugira ibimenyetso bisa n’iby’igituntu, ku buryo umubyeyi ufite umwana urwaye igituntu ashobora kwibeshya ko arwaye izindi ndwara.

Dr Mpangile yavuze ko hari ubwo igituntu cyibasira abantu bafite hagati y’imyaka 0 -14, bamwe muri abo bana bari muri icyo kigero baba bakiri mu mashuri abanza.

Yagize ati "Nk’uko byatangajwe n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye, kuko abana babana n’abantu bakuru, mu gihe abo bantu bakuru baramutse barwaye igituntu, abana na bo baba bafite ibyago byinshi byo kucyandura."

Dr Mpangile yavuze ko mu rwego rwo gushaka kumenya abana barwaye igituntu, gupima abana bose barwaye inkorora, batagira ubushake bwo kurya, cyangwa se barya gake cyane, kubaza uko umwana yabayeho niba yarakunze kugira umuriro bya hato na hato, niba akunze kugira inkorora itarangira, kutiyongera ibiro, cyangwa se ibiro bikagabanuka cyane, ndetse no kugenzura uruti rw’umugongo rwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka