Barifuza ko na bo bagerwaho na gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

Ababyeyi barerera ku kigo cy’amashuri cya Munanira mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, barasaba ko nyuma yo kubakirwa ibyumba bitatu by’amashuri, banafashwa gushyira mu bikorwa gahunda yo kugaburirira abana ku ishuri.

Abana bazajya bigira mu mashuri meza ariko ntibaratangira gufatira amafunguro ku ishuri
Abana bazajya bigira mu mashuri meza ariko ntibaratangira gufatira amafunguro ku ishuri

Ababyeyi bavuga ko ibyumba by’amashuri bubakiwe bizabafasha kugabanya ingendo abana bakoraga bajya kwiga ku bigo bya kure, no kuba abana bashoboraga guta amashuri kubera kwinubira urugendo rurerure.

Umubyeyi uhagarariye abandi ku ishuri rya Munanira, Yansoneye Moïse, avuga ko wasangaga umwana ashobora gukora urugendo rw’isaha n’igice rw’amaguru bajya kwiga ahitwa Nzuki, ibyo ngo bigatuma abana bato batabasha kwiga amashuri y’inshuke, akifuza ko nyuma yo kubakirwa ibyumba by’amashuri banashyirirwaho igikoni kibafasha kugaburira abana ku ishuri.

Agira ati “Turifuza ko abana bacu na bo bajya bafatira ifunguro ku ishuri, ni yo mpamvu twifuza ko batwubakira igikoni kugira ngo abana bacu batazanga kuza kwiga kuko batariburye. Natwe ababyeyi twiteguye gutanga inkunga yacu dusabwa ngo abana bacu bajye biga amasaha menshi kandi batihswe n’inzara”.

Ibyumba byiza bubakiwe
Ibyumba byiza bubakiwe

Ababyeyi kandi bifuza ko bashyirirwaho umuyoboro w’amazi bavomaho kuko ivomo bari bafite ryahise riguma imbere mu kigo cy’amashuri, bakaba batakibona aho kuvoma kuko abana bajya bataha banywa amazi mabi.

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, avuga ko nyuma yo kubona ibyumba by’amashuri gahunda ya Leta y’uko abana bose bafatira amafunguro ku ishuri, kandi igikoni kitagoranye nko kubaka amashuri.

Agira ati “Aho uko hazagenda hakura ni ko tuzajya dushyiraho ibindi bikorwa, turakomezanya n’abafatanyabikorwa kugira ngo abana babashe kurira ku mashuri nk’uko biri mu mabwiriza ya Leta, bizakorwa ntabwo ari mwe mwasigara inyuma n’ubwo butacya tuvuga ngo tuje kubaka ariko bizakorwa buhoro buhoro”.

Umuryango w’abakirisitu b’abanya Canada bagize umuryango ‘Inzira y’Urumuri’ wateye inkunga ibikorwa byo kubaka ibyumba bitatu by’amashuri mu mudugudu wa Munanira, utangaza ko mu rwego rwo gukomeza gushyikira uburezi uzakomeza gushaka ubushobozi, kugira ngo abana bose bige.

Umuyobozi w'Akarere ka Ruhango ashyikiriza imfunguzo umuyobozi w'ishuri
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango ashyikiriza imfunguzo umuyobozi w’ishuri

Uhagarariye uwo muryango mu Rwanda, Ntaganzwa Jean Bosco, avuga ko abashinze uwo muryango uteye intambwe yo kubaka ibyuma bitatu, ariko nihaboneka n’ubundi bushobozi hazubakwa ibindi ku buryo nibura abana babasha kujya baharangiriza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza, kuko kugeza ubu bakirangiriza gusa mu mwaka wa gatatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka