Imiryango y’abizigamiye muri Ejo Heza yatangiye gushyikirizwa amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima

Urwego rw’Igihugu rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) rwatangiye gushyikiriza amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima(Life insurance) ku bazungura b’abahoze ari abanyamuryango bari bariteganyirije muri gahunda ya Ejo Heza bakitaba Imana.

Abashyikirijwe amafaranga mu ifoto y'urwibutso hamwe n'abayobozi
Abashyikirijwe amafaranga mu ifoto y’urwibutso hamwe n’abayobozi

Igikorwa cyo gushyikiriza iyo miryango uko ari 84 amafaranga y’impozamarira yagenewe, cyatangirijwe ku mugaragaro mu Karere ka Musanze, ku wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2021, aho ku ikubitiro imiryango itandatu ari yo yabimburiye indi gushyikirizwa sheki z’amafaranga, buri umwe uhabwa 1.250.000 y’u Rwanda.

Bavugaruta Marie Rose wo mu Kagari ka Kigogo, Umurenge wa Nyankenke mu Karere ka Gicumbi, gahunda ya Ejo Heza igitangira, umubyeyi we w’umukecuru, ni umwe mu bihutiye kuyitabira, akajya yizigamira ducye ducye ku mafaranga yagenerwaga y’inkunga y’ingoboka.

Uwo mukecuru ubwo yari amaze kwitaba Imana, Bavugaruta akaba ari na we muzungura wa nyakwigendera, we n’abo bavukana bihutiye kubimenyesha ubuyobozi, buzuza ibisabwa, none nyuma y’igihe gito bashyikirijwe amafaranga 1.250.000 y’u Rwanda.

Bavugaruta Marie Rose ni umwe mu bishimiye impozamarira y'amafaranga yahawe
Bavugaruta Marie Rose ni umwe mu bishimiye impozamarira y’amafaranga yahawe

Ni umwe mu bishimiye aya mafaranga afata nk’impozamarira; aho yemeza ko ije kumufata mu mugongo. Yagize ati: “Iyi mpozamarira mpawe, njye n’abavandimwe tuvukana, tuyifitiye imishinga myinshi izaduteza imbere. Nkanjye ubu mfite kugira ayo nkuramo nkayakoresha mu buhinzi, andi nyazigamira umwana w’umunyeshuri mfite, kugira ngo ubwo azaba arangije kwiga, nzamugurire imashini, akore, yibesheho. Ndashima ubuyobozi bwadutekerereje iyi gahunda, bukagena uko amasaziro y’abakuze yaba meza, bwarebye kure cyane, nzahora mbuvuga ibigwi!”

Kuva gahunda ya Ejo Heza yatangira mu mwaka wa 2018, imaze kwitabirwa n’abanyamuryango Miliyoni imwe n’ibihumbi 600. Muri bo abagera kuri Miliyoni imwe n’ibihumbi 300 ni bo bamaze kwizigamira amafarannga Miliyari zisaga 20 y’u Rwanda.

Ni mu gihe imiryango 149 y’abahoze ari abanyamurango ba Ejo Heza bitabye Imana, kugeza ubu ari yo imaze guhabwa impozamarira. Gatera Augustin, Umuyobozi mukuru wa gahunda ya Ejo Heza, avuga ko bafite intego yo kongera abanyamuryango ariko by’umwihariko banabashishikariza kongera ubwizigamire bwabo.

Yagize ati: “Abantu benshi bari kwitabira kujya muri Ejo Heza kandi imibare twavuga ko ishimishije. Ariko iyo urebye ubwizigamire bwa buri muntu, ubona bukiri hasi. Ni yo mpamvu twifuza gushyira imbaraga mu gushishikariza abanyamuryango kumva ko amasaziro meza agendana no kuyateganyiriza. Umuntu ntiyagira amasaziro meza mu gihe yizigamye ibihumbi 20 cyangwa ibihumbi 30. Birasaba kuyongera akagera kuri rwa rwego tubona abafite ubwizigamire buri hejuru nko mu bihumbi 100, ibihumbi 500 kuzamura. Aho ni ho tugiye gushyira imbaraga, dusobanurira abaturage ko ari byo byarushaho kubagirira akamaro”.

Gatera Augustin ukuriye Ejo Heza ku rwego rw'Igihugu
Gatera Augustin ukuriye Ejo Heza ku rwego rw’Igihugu

Gatera Augustin, yongeraho ko uwiteganyiriza muri Ejo Heza, abikora ku bushake bwe adashyizweho agahato. Aho aba ashobora guhabwa ubwiteganyirize bwe mu gihe akiriho, ariko kandi yanapfa, abe basigaye bakagira ibyo bagenerwa bitangwa na Leta, harimo n’ubwishingizi bw’ubuzima.

Nyirarugero Dancille, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, ari na yo iza imbere y’izindi mu kwitabira gahunda ya Ejo Heza, avuga ko ubu bagiye kongera ubukangurambaga bwigisha abaturage ibyiza byo kwitabira gahunda ya Ejo Heza, kugira ngo bayitabire ari benshi, mu rwego rwo gutegura amasaziro meza.

Yagize ati: “Duteganya kwegera abaturage, tukabasobanurira gahunda nk’izi nziza baba barashyiriweho na Leta. Muri iki gihe gishize aho twari duhanganye n’icyorezo Covid-19, abaturage bacu bakoze ibishoboka byose, ntibacika intege mu gutanga imisanzu uko bashoboye, ari na byo byatumye Intara y’Amajyaruguru iza ku isonga ku rwego rw’Igihugu mu kwitabira Ejo Heza. Ubu rero igikurikiyeho ni ugukomeza gushyiraho akacu nk’abayobozi n’abaturage, twese tugafatanya kubigira ibyacu kugira ngo uwo muhigo turusheho kuwuzamura”.

Abantu batandatu ni bo bashyikirijwe sheki z'amafaranga aho buri umwe yahawe agera kuri miliyoni imwe n'ibihumbi 250 y'u Rwanda
Abantu batandatu ni bo bashyikirijwe sheki z’amafaranga aho buri umwe yahawe agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 250 y’u Rwanda

Igikorwa cyo gushyikiriza amafaranga y’ubwishingizi bw’ubuzima imiryango itandatu yagize ibyago byo gupfusha ababo bahoze ari abanyamuryango ba Ejo Heza, cyabereye mu Ntara y’Amajyaruguru, kizakomereza no mu zindi Ntara n’umujyi wa Kigali.

Mu bafatanyabikorwa bafasha kugira ngo gahunda ya Ejo Heza igere ku banyamuryango bayo ibyo bagenerwa n’amategeko, harimo n’Ikigo cy’Ubwishingizi SONARWA Life Ltd, gifasha mu gutanga ubwishingizi bw’ubuzima ku banyamuryango ba Ejo Heza, nk’uko biteganywa n’iteka rya Minisitiri No 001/18/10TC ryo ku wa 05/12/2018 rigena uburyo bukoreshwa mu gutanga ibigenerwa umunyamuryango w’ubwizigamire bw’igihe kirekire.

Buri muryango washyikirijwe sheki ya 1.250.000 y'u Rwanda
Buri muryango washyikirijwe sheki ya 1.250.000 y’u Rwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka