Umushinga wa Green Amayaga ugeze kuri 25% mu mwaka umwe umaze utangiye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibidukikije (REMA) kiratangaza ko umushinga wo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima mu gice cy’Amayaga gihuriweho n’uturere twa Kamonyi, Ruhango na Nyanza na Gisagara wiswe Green Amayaga ugeze kuri 25% mu mwaka umwe umaze utangiye.

Gutera amashyamba ku misozi ihanamye ni kimwe mu bizatuma Amayaga yongera gutoha
Gutera amashyamba ku misozi ihanamye ni kimwe mu bizatuma Amayaga yongera gutoha

Mu bikorwa bimaze gukorwa hari ugutera ibiti bivangwa n’imyaka bisaga miliyoni n’ibihumbi 400, gutera ibiti byera imbuto ziribwa, gutera amashyamba ku misozi n’ibiti ku mihanda, gusana amashyamba kimeza arimo n’irya Kibirizi-Muyira, no kubungabunga inkengero z’imigezi.

Umuhuzabikorwa w’umushinga wa Green Amayaga, Nkurunziza Philibert, atangaza ko mu rwego rwo kugabanya ibyuka bihumanya ikirere no kugabanya ibicanwa, hamaze gutangwa imbabura za rondereza zisaga ibihumbi 10 no kwigisha abaturage imihingire irwanya isuri hagamijwe kongera umusaruro.

Hari gutunganywa ibiti byinshi bizaterwa ku Mayaga
Hari gutunganywa ibiti byinshi bizaterwa ku Mayaga

Ku bijyanye no kuba hari ibiti byatewe ariko bimwe bikagenda byuma, Nkurunziza atangaza ko izuba ryo ku Mayaga ryagiye riba ryinshi bimwe mu biti bigapfa, ariko mu gihe haterwa ubuso bushya hagenda hanasimbuzwa ibyapfuye kugira ngo byose bizashobore kugenda neza.

Agira ati “Turanashishikariza abaturage duterera ibiti kumenya kubyitaho kuko gutera igiti ni kimwe, no kukirera ni ikindi. Ubwo rero byose bijyana no kubyitaho”.

Nkurunziza avuga ko mu bindi byakozwe harimo kubungabunga ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira rifite amateka y’ishyamba ryari rinini ku Mayaga ariko rikagenda ryangirika kubera ibikorwa by’abaturage birimo guhiga, guca amakara no gusatira inkengero zaryo bahinga.

Agira ati “Iri shyamba ni ryo mutima w’umushinga bivuze ko twateye ibiti bya Karitirisi mu nkengero zaryo ndetse umwaka utaha urashira duteye ibindi biti ibihumbi 34 kugira ngo ryongere rigire uruhare mu gutuma Amayaga arushaho gutoha.

Abaturiye ishyamba rya Kibirizi-Muyira bavuga ko mu mateka yaryo ari ryo ryatungaga abaturage bo ku Mayaga igihe cy’izuba ryinshi, cyangwa amapfa akabije kuko ari ho Umwami yoherezaga ingabo ze guhiga inyamaswa zo gutunga ingarisi (abantu bazahajwe n’inzara).

Hari no gutegurwa ibiti by'imbuto ziribwa bizahabwa abaturage
Hari no gutegurwa ibiti by’imbuto ziribwa bizahabwa abaturage

Umwe muri abo baturage witwa Ngango avuga ko n’ubu imvura iyo ikubye ihera muri iryo shyamba bakaba bafite icyizere cy’uko nirikomeza gusanwa imvura ikunze kubura muri icyo gice iziyongera.

Agira ati “Dufite icyizere cy’uko uyu mushinga uzasozwa ishyamba ryongeye kutubera icyoko cy’imvura tugatana n’ubutayu, n’inyamaswa zahozemo zikaba zagaruka, tugahumeka umwuga mwiza Amayaga akongera agatoha”.

Ngango avuga ko hari icyizere ko ishyamba rizongera rikagarura imvura ihagije ku Mayaga
Ngango avuga ko hari icyizere ko ishyamba rizongera rikagarura imvura ihagije ku Mayaga

Umushinga wa Green Amayaga uzamara imyaka itandatu witezweho kugera ku miryango hafi miliyoni n’igice, ukaba uzaha akazi abasaga ibihumbi 350, barimo abasaga 50% by’abagore, abenshi muri bo bakaba ari urubyiruko.

Hazabungabungwa kandi amashyamba kimeza kuri hegitari zisaga 500, zirimo ishyamba kimeza rya Kibirizi-Muyira rifite hegitari zisaga 350, kubungabunga imigezi n’inkombe z’amazi ku buso bwa Hegitari ibihumbi 263, no gutera ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 1000.

Ibiti bivangwa n'imyaka bizarwanya isuri binongerera ubukungu abaturage
Ibiti bivangwa n’imyaka bizarwanya isuri binongerera ubukungu abaturage
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka