Abakora mu rwego rw’ubuzima bashyiriweho ‘Umuganga Sacco’

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iratanganza ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2022 abakora mu rwego rw’ubuzima bazatangirana n’Ikigo cy’imari cyabo cyo kuzigama no kuguriza, Umuganga Sacco.

Abakora mu rwego rw'ubuzima bishimiye gushyirirwaho Umuganga Sacco
Abakora mu rwego rw’ubuzima bishimiye gushyirirwaho Umuganga Sacco

Ni nyuma y’uko abakora muri urwo rwego bamaze igihe cy’imyaka ine bibumbiye mu kimina cy’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima, HSS-MAG (Health Sector Saving Scheme), bakaba bageze ku rwego rwo kuba batagikwiye gukomeza kwitwa ikimina bitewe n’uko urwo rwego barurenze, no kugira ngo bakomeze gufasha abanyamuryango kurushaho kwiteza imbere n’ubwo bataraba benshi ugereranyije n’abakora mu rwego rw’ubuzima.

Zimwe mu mpamvu zatumaga abanyamuryango bakiri bake, n’uburyo ikimina cyakoragamo kuko bakora mu buryo bwo kugiranirana icyizere, ku buryo hari abatinyaga ko gishobora gutakaza amafaranga akanyerezwa, kuyagaruza byagorana kuko nta rwego rw’amategeko bagira rubagenga.

Abanyamuryango ba HSS-MAG na bo basanga bazungukira mu kuba ihindutse Sacco
Abanyamuryango ba HSS-MAG na bo basanga bazungukira mu kuba ihindutse Sacco

Ikindi kandi ngo n’uko hari abakoreshaga amafaranga atari ayabo ku buryo hagize unanirwa kwishyura, bishobora kuviramo abanyamuryango kubura ayabo.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubuvuzi rusange muri MINISANTE, Dr. Tharcisse Mpunga, avuga ko ikigamijwe ari ugufasha abakora mu rwego rw’ubuzima, kuko basabwa ibintu byinshi bisaba ubwitange buremereye, kandi abenshi badahembwa amafaranga menshi.

Ati “Muri gahunda y’igihugu rero ni uko kongera abakozi bafite ubumenyi mu rwego rw’ubuzima no kubashakira ibibatunga bituma bakora umurimo wabo bishimye, ni intego ya mbere Leta y’u Rwanda yihaye. Bivuga ko Leta ishaka gufasha abakozi bo kwa muganga kubona ubushobozi bwo kuba babona inguzanyo ziciriritse bakikorera imirimo cyangwa ibikorwa byabateza imbere, kandi bakora n’umwuga wabo nk’uko byagiye bikorwa no mu bindi bigo bigatanga umusaruro, twavuga nka Umwalimu Sacco n’ahandi”.

Umuyobozi Mukuru wa HSS-MAG, Claudine Uwambaye Ingabire, yemeza ko bagiye kurushaho kunguka
Umuyobozi Mukuru wa HSS-MAG, Claudine Uwambaye Ingabire, yemeza ko bagiye kurushaho kunguka

Akomeza agira ati “Ibyo rero ntabwo byakorwa turimo kugendera mu kimina, hari hageze rero ko tujya ku rwego rwa Sacco, nk’ikigo gishobora kuba kigengwa n’amategeko agenga n’ibindi bigo kandi gifitiwe n’icyizere. Hari n’abandi baterankunga dushobora kubona bafasha urwego rw’ubuzima kugira ngo abakozi baboneke bajye mu cyaro, bavure abantu babona ikibatunga kandi n’imiryango yabo ibayeho neza, na bo bashobore kuba badutera inkunga biciye muri icyo kigega”.
Umuyobozi Mukuru wa HSS-MAG yahindutse Sacco, Claudine Uwambaye Ingabire, avuga ko bafite icyizere cy’uko batazigera bahomba, kuko mu myaka ine bamaze bakora nk’ikimina batigeze bahomba.

Ati “Ubu ikimina cyari gifite abanyamuryango barenga ibihumbi 10, ndetse twateganyaga y’uko mu kwa 12 uyu mwaka tuzaba tugejeje abanyamuryango ibihumbi 11 barenga, tukaba tumaze kugira ubwizigame bungana na miliyari 4.5Frw. Tumaze no gutanga inguzanyo zirengaho gato miliyari 2, turateganya ko muri uyu mwaka tuzunguka miliyoni 300 zirenga, hanyuma imyaka izakurikiraho tuzajya tugira urwunguko ku buryo tuzagera muri 2024 twunguka amafaranga arenga hafi miliyoni 150 ku mwaka”.

Dr Mpunga avuga ko uburyo HSS-MAG yakoragamo byari binshingiye ku cyizere byatumaga hari abagira impungenge zo kuba abanyamuryango
Dr Mpunga avuga ko uburyo HSS-MAG yakoragamo byari binshingiye ku cyizere byatumaga hari abagira impungenge zo kuba abanyamuryango

Hakizimana Vedaste ni umunyamuryango wa HSS-MAG, avuga ko hari byinshi ikimina cyabafashije ariko kandi ngo biteze umusaruro wisumbuyeho.

Ati “Ntabwo washoboraga gusaba inguzanyo irengeje imyaka itatu, kujya muri Sacco bizatuma dusaba inguzanyo y’igihe kirekire kandi yo gukemura n’ibibazo byinshi kuko mu gihe wari uri mu kimina ntabwo washoboraga kuguza inguzanyo irenze icyo gihe, kuko bagukubiraga kabiri ayo umaze kubitsaho. Mu gihe ariko bizaba byabaye Sacco, izaba igendera ku mategeko ateganywa na Banki Nkuru y’Igihugu nk’izindi Sacco, kandi umuntu azashobora kubona inguzanyo y’igihe kirekira kandi n’amafaranga yashoboraga kubona yiyongere”.

HSS-MAG yatangiye mu kwezi k’Uwakira 2017, uyu munsi ikaba ifite abakozi 9 bahoraho, hakazongerwamo abakozi n’ibikoresho mu gihe bazaba batangiye gukora nka Sacco mu ntangiriro z’umwaka wa 2022, na MINISANTE ngo ikazayitera inkunga ingana na Miliyari 10 z’Amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Icyogitekerezo cyo gushyiraho umuganga sacco nikiza kuko kizatuma haboneka akazi kumyanya itandukanye government nibishyiremo imbaraga

Bigabo jean damascene yanditse ku itariki ya: 9-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka