Iburasirazuba: Uturere tune dushobora kuyoborwa na ba Meya bashya

Mu gihe hitegurwa amatora y’abajyanama bazavamo abayobozi b’uturere, uturere tune mu Ntara y’Iburasirazuba dushobora kuyoborwa n’abashya kubera impamvu zitandukanye.

Hagendewe kuri Lisiti yasohowe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora y’agateganyo, mu turere turindwi tugize Intara y’Iburasirazuba, dutatu ni two dushobora kuzagumana abayobozi batwo naho utundi tune bahinduke.

Uturere tuzayoborwa n’abayobozi bashya kubera ko abari bahari basoje igihe cyabo (mandat) ni Kirehe na Ngoma.

Muzungu Gerald yatangiye kuyobora Akarere ka Kirehe ku wa 23 Ukuboza 2014, yongera gutorerwa kukayobora mu mwaka wa 2016.

Muzungu Gerald yari ayoboye muri manda ebyiri, bityo itegeko ntirimwemerera kongera kwiyamamaza.

Ni mu gihe kandi nanone Nambaje Aphrodis yayoboye Akarere ka Ngoma guhera tariki ya 31 Gicurasi 2012 asimbuye Niyotwagira François wari umaze kwegura.

Nambaje na we yayoboye muri manda ebyiri, akaba atemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Akarere.

Ku rundi ruhande, hari uturere tubiri tugiye guhabwa abayobozi bashya nyamara abari batuyoboye barayoboye muri manda imwe gusa.

Murenzi Jean Claude yayoboye Akarere ka Kayonza mu matora yo mu mwaka wa 2016, akaba yari amaze imyaka itanu.

Yari yemerewe kongera kwiyamamariza kuyobora Akarere ka Kayonza ariko kuri lisiti y’agateganyo yasohowe na Komisiyo y’amatora ntagaragaraho.

Nyamara ariko abari abayobozi bungirije muri ako Karere uko ari babiri bo baragarara ku rutonde rw’abaziyamamaza bivuze ko bashobora gukomeza kuyobora.

Mushabe David Claudian yabaye umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ku wa 29 Kamena 2018 asimbuye Mupenzi George wari umaze kwegura hamwe n’abo bari bafatanyije bose.

Mushabe na Rurangwa Stephen wari ushinzwe ubukungu ntibagaragara ku rutonde rw’abaziyamamaza, bivuze ko batazagaruka mu buyobozi bw’Akarere n’ubwo bari barayoboye muri manda imwe.

Uturere dushobora kongera gusubirana abayobozi batwo ni Gatsibo ariko nabwo Gasana Richard akaba ashobora guhabwa abamwungiriza bashya.

Gasana Richard yatangiye kuyobora Akarere ka Gatsibo mu mwaka wa 2015 bivuze ko yakoze mu yindi manda.

Umuhuzabikorwa w’amatora mu ntara y’Iburasirazuba Kayiranga Rwigamba Frank avuga ko iyo Gasana aza kuba yarakoze umwaka wose muri manda yabanje atari kwemererwa kongera kwiyamamaza.

Ati “Kugira ngo umuntu atongera kwiyamamaza bisaba ko aba yarakoze umwaka wose mu yindi manda, nka Gasana rero ntabwo umwaka wageze kandi n’aya mezi yarenzeho kuri iyi manda ntabwo yabazwe.”

Rwamagana na Bugesera na bo bashobora kugumana ba Meya bari basanganywe kuko Mbonyumuvunyi wakunze kwitwara neza mu kwesa imihigo ndetse na Mutabazi Richard bagaragara ku rutonde rw’abaziyamamaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Iryo ni ryo banga abanyarwanda bagendana ryayobeye abanyamahanga. ubudasa no guhanga udushya no mu ntara y’Amajyaruguru, iy’Amajyepfo, Iy’Iburengerazuba niko bimeze hari abagiye hari n’abashya nkuko byavuzwe.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

Rwose Mayor mushya Kayonza azate mu kurwanys:/gikumira amakbitane (akomeje kuvugwa muri Kayonza) . Ejobundi twumvise inkuru y’umusore wishe mugenzi we bapfa 200fr (i biceri 200). None ngo muri Mwiri uwahuruye gukixa umugabo n’umugore ahongerws gukubitwa umuhoro ku kuboko! Reka reka ibi ntabwo ari umuco mwiza!

Pierre yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

Nibyiza kuba nka karere ka Ngoma Kabona umuyobozi mushya wenda yazatuvuganira tukabona umuhanda Ramiro Ngoma nyakubahwa PAUL KAGAME
yatwemereye muli manda yiwe yambere Muli 2003 kugeza ubu tukaba tukili mubwigunge dukeneye abatuvugira natwe tukabona iterambere murakoze.

mupenzi yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

DUSESENGURIRE NO MU ZINDI NTARA

RUTO yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka