Dore morale! Bishimiye ipeti ribashyira ku rwego rwa ba Ofisiye bato (Video)

Abapolisi 656 bari bamaze igihe kingana n’ibyumweru 52, kuri uyu wa 27 Ukwakira 2021, barangije amahugurwa abinjiza ku rwego rw’aba Ofisiye bato muri Polisi y’u Rwanda.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente ni we wabahaye ipeti rya Assistant Inspector of Police, maze ibyishimo n’umunezero birabarenga, bahanika n’ijwi rirenga bahamiriza Afande mukuru ko biteguye gukorera Igihugu cyabo mu ndirimbo "Afande turi Ready"

Bikurikire muri iyi video:

Video: Ruzindana Eric/Kigali Today

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye abapolisi gukurikirana ibyaha bikorwa bakoresheje ikoranabuhanga kuko ibintu byinshi ku isi byihuta kandi bigahinduka buri kanya.

Nyuma yo kubambika ipeti, Minisitiri Ngirente yabasabye ko bazakomeza kurangwa n’imyitwarire myiza yabaranze mu gihe kirenga umwaka bamaze bakurikirana amasomo, ababwira ko imbere hari akazi kenshi kabategereje.

Ati “Ibintu byinshi ku isi birihuta kandi bihinduka buri kanya, kuba muri iyi isi rero bisaba kugendana n’igihe ntidusigare inyuma, ibyaha bisigaye bikoranwa ikoranabuhanga rihambaye, bisaba rero ko n’abapolisi mubikurikirana mukoresha namwe ikoranabuhanga, kandi nkaba mbizeza ko Leta y’u Rwanda na yo ikomeza kugenda ishyira imbaraga mu kubaha ibikoresho by’ikoranabuhanga uko bigenda biboneka.”

Akomeza agira ati “Mugomba rero guhora mwihugura ubushishozi bwanyu bukajyana n’igihe kugira ngo mushobore guhangana n’ibibazo bijyana n’ibyaha bishya ndetse n’umutekano. Iryo ni ryo shingiro ry’umutekano uhamye Igihugu cyacu cyifuza, ni byo biduha uburyo bwo guha abaturage bacu umutekano usesuye, ni byo amajyambere y’u Rwanda ashingiyeho kandi ni na ko bizahora”.

Abanyeshuri basoje bari mu byiciro bitatu, aho icya mbere cyari kigizwe n’abapolisi 125, barangije icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Icya kabiri cyari kigizwe n’abapolisi 345 barangije ishuri rikuru rya polisi i Musanze, mu mashami y’amategeko, ikoranabuhanga, ubumenyi mu bijyanye no gusesengura, hamwe n’ishami ryigisha igipolisi cy’umwuga.

Icyiciro cya gatatu cyari kigizwe n’abari abasivili 186 bagiye kuri aya masomo ya Polisi nyuma yo kurangiza icyiciro cya kabiri cya Kaminuza.

Abasoje amahugurwa bakaba bari mu nzego zitandukanye zishinzwe umutekano, aho polisi ifitemo 574, Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) rukagiramo 38, Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukagiramo 34, mu gihe urwego rw’imfungwa n’abagororwa (RCS) rufitemo 10.

AIP Ivan Shema, umwe mubasoje ayo mahugurwa, avuga ko bize amasomo menshi atandukanye kandi biteze ko azabafasha byinshi mu kazi kabo.

Ati “Amasomo twize, ari budufashe cyane cyane mu kazi tugiyemo, harimo isomo rya public order and management ryo kuba wabasha guhosha imyigaragambyo, no kuba wagarura ituze mu baturage mu gihe hari ibibazo bibaye, road safety, kurinda umutekano wo mu muhanda, hakabamo n’isomo rya leadership and management rigufasha kuba washyiraho amabwiriza yawe agenderwaho kandi agakurikizwa nk’umuyobozi uyobora abandi”.

Aya mahugurwa (Cadet Course) yitabiriwe n’abanyeshuri 663, barindwi muri bo ntibabashije gusoza amahugurwa kubera impamvu z’imyitwarire n’uburwayi. Yari amaze igihe cy’amezi 13, akaba ari icyiciro cya 11.

Muri iyi video, Minisitiri Ngirente yasabye Abapolisi gukumira ibyaha bifashishije ikoranabuhanga

Video: Ruzindana Eric/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka