MC Tino agiye gukora kuri KT Radio

Umunyamakuru, umunyamuziki akaba n’umushyusharugamba Kasirye Martin wamamaye ku izina rya MC Tino, yamaze gushyira umukono ku masezerano yo gukorera KT Radio, Radio y’ikigo cy’itangazamakuru cya Kigali Today Ltd.

MC Tino
MC Tino

MC Tino aratangirana n’ukwezi k’Ugushyingo 2021 akazajya akora mu kiganiro ‘Dunda’ cyatangiraga saa kumi kikageza saa kumi n’ebyiri, ariko ubu kikaba kizajya gitangira saa cyenda kigeze saa kumi n’ebyiri n’igice.

MC Tino aherutse kurarika abantu mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ati “Mwitegure vuba, ndagaruka kuri Microphone ya Radio ikomeye hano mu Gihugu.”

Ubwo yari amaze gushyira umukono ku masezerano yo gutangira aka kazi gashya, yashimiye Imana, ashimira n’ubuyobozi bwa KT Radio bwamugiriye icyizere, ndetse yishimira ko agiye kongera gusabana n’abafana be, buri cyumweru guhera wa Mbere kugeza ku wa Gatanu kuva saa cyenda z’igicamunsi.

Abakunzi ba KT Radio kandi guhera ku itariki ya mbere Ugushyingo 2021 barumva impinduka muri bimwe mu biganiro byayo.

Ikiganiro Boda to Boda cyatangiraga saa munani kugeza saa kumi, kizajya gitangira saa saba kugeza saa cyenda. Kizajya gikorwa na Shyaka Andrew na Natasha Kamanzi.

Ikiganiro Dunda cyatangiraga saa kumi kikageza saa kumi n’ebyiri kigiye kujya gitangira saa cyenda kigeze saa kumi n’ebyiri n’igice. Kizajya gikorwa n’umunyamakuru mushya Kasirye Martin (MC Tino).

MC Tino yahawe ikaze n'umuyobozi wa KT Radio, Bitembeka Nkeramugaba Prosper
MC Tino yahawe ikaze n’umuyobozi wa KT Radio, Bitembeka Nkeramugaba Prosper

Amakuru ya saa moya azimukira saa kumi n’ebyiri n’igice ageze saa kumi n’ebyiri na 45.

Hagati ya saa kumi n’ebyiri na 45 na saa moya n’igice hazagenerwa ibiganiro byamamaza. Izindi gahunda ntacyahindutse.

Ubushakashatsi buherutse gushyirwa ahagaragara na Fojo Media Institute, uru rukaba ari urwego ruteza imbere itangazamakuru muri Suwede n’ahandi ku isi ku bufatanye n’umuryango Pax Press w’abanyamakuru baharanira amahoro, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye, tariki 14 Ukwakira 2021, bwagaragaje ko KT Radio iza ku mwanya wa kabiri muri Radio zumvwa na benshi mu Rwanda.

Abashinzwe tekiniki ya KT Radio bayikurikiranira hafi kugira ngo igere ku bayumva nta makemwa
Abashinzwe tekiniki ya KT Radio bayikurikiranira hafi kugira ngo igere ku bayumva nta makemwa
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka