Perezida Kagame yahawe igihembo kubera uruhare rwe mu kurwanya kanseri

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimiwe n’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe kurwanya Kanseri (UICC), kubera uruhare rudasanzwe yagize mu gukumira no kuvura indwara za kanseri, akaba yabiherewe igihembo.

Aha Perzida Kagame yafunguraga ikigo cy'igihugu cyo gusuzuma no kuvura kanseri
Aha Perzida Kagame yafunguraga ikigo cy’igihugu cyo gusuzuma no kuvura kanseri

Perezida Kagame yashimiwe ku wa Kabiei tariki 26 Ukwakira 2021, mu muhango wo gutanga ibihembo by’umwaka wa 2021 ku bayobozi bagaragaje umwihariko mu rugamba rwo kurwanya kanseri ku isi.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi batatu bahawe igihembo barimo abanyapolitiki bakomeye ku isi nka Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden na Minisitiri w’Ubuzima muri Australia, Greg Hunt

Hari kandi abahagarariye Sosiyete Sivile, barimo Maira Caleffi washinze Umuryango, FEMMA, wimakaza ubuvuzi bw’ibere akaba n’Umuyobozi w’Ibitaro bya Kanseri y’Ibere muri Brazil, Dr. Paul Farmer washinze Umuryango Partners In Health (PIH), Pat Garcia-Gonzalez washinze Umuryango The Max Foundation wita ku buzima bw’abantu bakize kanseri.

Umukuru w’igihugu yashimiwe intambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kurwanya ubwoko butandukanye bwa Kanseri, binyuze mu kwimakaza ubuvuzi kuri bose, gukingira n’ubukangurambaga bwo kwirinda hamwe no kwisuzumisha no kwivuza.

Perezida Kagame ushimirwa uruhare rwe mu gushyiraho politiki ifasha kurwanya kanseri, mu ijambo yatanze yagize ati "Uburyo u Rwanda rwagize mu gusuzuma no kuvura kanseri, rwabigezeho rukoranye n’abandi."

Perezida Kagame yashimiye abamugeneye igihembo, avuga ko kanseri yakumirwa igihe cyose bishoboka kuyipima no kubona imiti, ariko agaragaza ko hari byinshi igihugu cyakora mu kuyirwanya ku rwego yaba iriho rwose.

Agaragaza ko mu Rwanda abantu barengeje imyaka 40 bashyiriweho uburyo bapimwa mu kuborohereza kumenya uko bahagaze no kubavura kanseri hakiri kare.

Perezida Kagame avuga ko Ikigo cyita ku buvuzi bwa Kanseri mu Rwanda kuva mu 2019 cyatangira gukora, gitanga imiti ivura yo mu bwoko bwa radiotherapy ndetse na chimiotherapie, mu gufasha Abanyarwanda kutajya mu mahanga kwivurizayo iyo ndwara.

Inzego zishinzwe ubuzima zitangaza ko kanseri yiganje cyane mu Rwanda ari iy’ibere, ikurikirwa n’iy’inkondo y’umura.

Mu kwezi ko gukangurira kurwanya kanseri y’ibere, igihugu cyatangije ubukangurambaga bwigisha abagore n’abakobwa bato kwipimisha no kwitabira guhabwa ubumenyi kuri iki kibazo.

Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda rufite gahunda yo kurandura indwara ya ‘hepatite C’ aho abantu miliyoni 5 z’abaturage bamaze kubarurwa bafite ibyago byo kwandura boroherezwa gupimwa no kubona ubuvuzi ku buntu ku basanze banduye.

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko u Rwanda rufite amahirwe yo gukiza virusi ku ijanisha riri kuri 90% mu banduye.

Perezida Kagame yatangaje ko umwaka utaha, u Rwanda ruzafungura ikigo cya Afurika gishinzwe ubushakashatsi kuri kanseri y’amara, cyitwa IRCAD.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka