Nyagatare: Kongera ubuso buhingwaho ubwatsi bizagabanya impfu z’inka

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare burasaba aborozi kongera ubuso buhingwaho ubwatsi bw’amatungo hagamijwe guhangana n’ikibazo cy’inzara mu nka, kuko hari zimwe zatangiye gupfa.

Ibi bitangajwe mu gihe inka zirimo gupfa mu mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga, bikavugwa ko ari ukubera kubura ubwatsi.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’aborozi mu Karere ka Nyagatare, Gashumba Gahiga, avuga ko Umurenge wa Rwimiyaga na Karangazi ari yo aborozi bafite ikibazo cyo gupfusha inka kubera izuba ryatse igihe kirekire kirenga hafi amezi atanu nta mvura.

N’ubwo nta mibare atangaza, yemeza ko ikibazo cyo gupfusha inka kizakemurwa no gutera ubwatsi ku bwinshi.

Ati “Yego hari inka zatangiye gupfa ariko iyo mibare wayibaza muri RAB kuko twebwe hari imibare tuba dufite, gusa iya nyayo ifitwe n’ubuyobozi. Ikibazo ahanini kiri Karangazi ahantu Rwabiharamba na Rwimiyaga kuko ni ho hantu hatarabona imvura.”

Akomeza agira ati “Ni ugukangurira aborozi guhinga ubwatsi, yego bari barabuhinze ubu bwarashize kuko igihe cyabaye kirekire. Ni ukongera rero niba umuntu yahingaga hegitari imwe zikaba ebyiri cyangwa eshatu, ikindi ni ukumenya no kububika.”

Umukozi w’Akarere ka Nyagatare uyobora ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere, Mutabaruka Fulgence, avuga ko nta nka azi zaba zipfa kubera izuba ryavuye igihe kirekire, ahubwo yenda bishoboka ko zaba zipfa kubera indwara.

Avuga ko icyakora bagiye gushyira imbaraga mu gutera ubwatsi aho buri rwuri nibura rugomba kuba rufite umurima w’ubwatsi.

Agira ati “Nta nka turamenya zishwe n’inzara ahubwo birashoboka ko zaba zicwa n’indwara. Gusa dufite gahunda y’ubukangurambaga aho nibura buri rwuri rugomba kuba rufite umurima w’ubwatsi.”

Iki gihembwe cy’ihinga ry’ubwatsi bw’amatungo 2022 A, mu Karere ka Nyagatare hateganyijwe hegitari 200 zigomba guterwaho ubwatsi bw’amatungo, ziziyongera mu gihembwe gikurikiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

C.est contradictoire...none ikibazo ko ari izuba nyine ubwobwatsi buzuhirwa? Ikibazo cyizuba ni ingutu muri eastern province ni ah.Imana yonyine

Luc yanditse ku itariki ya: 27-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka