Mu Rwanda hatangijwe ihuriro ryo guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku ikoranabuhanga

Umuryango mpuzamahanga ugamije kongerera ubushobozi abahinzi muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, African Agricultural Technology Foundation (AATF) ku bufatanye na Leta y’u Rwanda, batangije ku mugaragaro ihuriro ryo guteza imbere ubuhinzi bwibanda ku ikoranabuhanga rya ‘Biotechnology’, rikanatanga amakuru y’ukuri ku bahinzi.

Abayobozi batandukanye mu itangizwa rya OFAB
Abayobozi batandukanye mu itangizwa rya OFAB

Ni igikorwa cyitabiriwe na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi w’u Rwanda, Dr Mukeshimana Gerardine ndetse n’Umuyobozi mukuru wa AATF n’abandi bafatanyabikorwa barimo abashakashatsi, iryo huriro rizwi nka OFAB rikaba ryatangijwe ku wa Gatatu tariki 27 Ukwakira 2021, gusa rikaba ryari risanzwe riri mu bindi bihugu birindwi bya Afurika.

Iryo koranabuhanga ryifashisha uburyo bwo guhindurira uturemangingo ibihingwa, ibizwi nka GMO, rimaze igihe rikoreshwa mu bihugu bitandukanye kandi rigatanga umusaruro utubutse, gusa hari ibihugu cyane cyane ibyo muri Afurika ritakiriwe neza, kubera amakuru atari yo arivugwaho, ahari abavuga ko umusaruro w’ubuhinzi urikomokaho ushobora kwangiza ubuzima bw’abantu.

Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko OFAB izatanga amakuru yizewe kuri iryo koranabuhanga
Minisitiri Dr Mukeshimana yavuze ko OFAB izatanga amakuru yizewe kuri iryo koranabuhanga

Abitabiriye icyo gikorwa bavuze ko iryo koranabuhanga rya Biotechnology rigamije kongera umusaruro binyuze mu gutanga imbuto nziza, mu miti irwanya indwara mu bihingwa kubera ubushakashatsi buzakorwa, bityo OFAB ikaritangaho amakuru yizewe afasha abahinzi kumva neza akamaro karyo bityo bakongera umusaruro w’ubuhinzi, bakihaza bakanasagurira amasoko, nk’uko byagarutsweho na Minisitiri Dr Mukeshimana.

Yagize ati “Twatangiye kubona ko ikoramabuhanga mu buhinzi muri Afurika, ari bwo buryo bwiza bwo kuvugurura ibijyanye no guhinga. Igihe kirageze ngo ibihugu bya Afurika byongere ishoramari mu ikoranabuhanga, muri siyansi no mu guhanga udushya. Ntitwakwirengagiza kandi ubumenyi n’ikoranabuhanga bigezweho, niba dushaka kuvugurura ubuhinzi n’ubukungu bwacu”.

Ikoranabuhanga rya Biotechnology ryatangijwe mu Rwanda, ryitezweho kongera umusaruro binyuze ku gutubura imbuto mu buryo bwihuse, bitandukanye n’ubusanzwe bukoreshwa kuko bwo bwatwaraga igihe kirekire, nk’uko byasobanuwe na Dr Karangwa Patrick, Umuyobozi mukuru w’Ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB).

Ati “Ubu buryo budufasha mu gutubura imbuto byihuse, kuko uhindura aho ushaka ako kanya aho gutegereza imyaka n’imyaka nk’uko tubigenza iyo tubangurira, bikamara igihe kinini utegereje kureba ko byemera”.

Dr Kanangire yavuze ko abantu badakwiye kumva ko ubuhinzi buzazamurwa no kongera ubuso buhingwaho gusa, mu gihe hatitawe ku bindi bifasha kongera umusaruro.

Ati “Ntabwo twakomeza gutegereza kongera umusaruro tugendeye ku kongera ubuso buhingwaho kuko ubutaka burashira, ntabwo twabubona, igikenewe ahubwo ni ukongera ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu kuzamura umusaruro. Ikindi ni uko za Guverinoma z’ibihugu zikwiye kongera ingengo y’imari ijya mu buhinzi”.

Yongeyeho ko OFAB izakora ubuvugizi no kumvisha ibihugu inyungu iri mu gushora imari ihagije mu ikoranabuhanga no mu bushakashatsi mu buhinzi.

Dr Kanangire yunzemo ati “Gufatanya na OFAB bizagabanya kandi ubujiji n’amakuru atari yo byagiye bitangwa kuri GMO bigatuma ititabirwa. Nk’ubu muri Amerika bamaze imyaka 40 babikoresha. Muri Afurika y’Epfo, hejuru ya 95 % by’ibigori bahinga ni GMO”.

Muri Afurika, OFAB isanzwe ikorera mu bihugu birindwi, ari byo Tanzania, Kenya, Nigeria, Uganda, Ethiopia, Burkina Faso na Ghana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye iryo huriro ahubwo mutugereho mu mu cyaro none ubutaka twajya tububyaza umusaruro. Byagera mu materasi byatanga umusaruro .Murakoze

Martin G. yanditse ku itariki ya: 4-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka