Video: Uko Cedric Gisimba yahisemo ubuzima bw’ubugeni akabitoza n’abana

Mu gihe bamwe badaha agaciro umwuga w’ubugeni, abamaze kuwusobanukirwa, ubuzima bwabo bwa buri munsi burangwa n’Ubugeni ndetse bakabutoza n’abana bakiri bato nk’umwuga ushobora kubateza imbere.

Cedric Ihirwe Gisimba avuga ku buzima bwe bw'ubugeni
Cedric Ihirwe Gisimba avuga ku buzima bwe bw’ubugeni

Cedric Ihirwe Gisimba afite imyaka 26, avuga ko yamenye impano ye yo gushushanya ubwo yari afite imyaka 10, ndetse igishushanyo cya mbere yakoze yari ifoto y’umubyeyi we (se) yari itatse mu nzu, agasobanura ko babyigisha abana bahereye ku buzima bwabo bwa buri munsi.

Ati "Mu bana twakira kuva ku myaka 7 kugeza kuri 18, buri wa gatanu no ku wa gatandatu, umwana utangira gushushanya yaba ufite impano cyangwa se ushaka kubyiga, duhera ku buzima bwabo bwa buri munsi, uburenganzira bwabo, ibyo bakunda n’ibindi".

Impamvu umwana ushushanya yigishwa haherewe ku buzima bwe bwa buri munsi, ni uko aribyo bimufasha kubikunda, ndetse agahora afite n’inyota yo kubikora.

Igihangano cya mbere cya Cedrick Gisimba, yashushanyije se
Igihangano cya mbere cya Cedrick Gisimba, yashushanyije se

Ubuzima bw’ubugeni (Artlife), ni izina ry’ishuri ryigisha gushushanya kwa Gisimba rituruka ku kuba ubuzima bwa buri munsi ku muntu ushushanya, akenshi buba buri mu bugeni.

Ati “Umwana turabanza tukamuganiriza, tukamuha inyigisho z’umwana ugitangira kwiga gushushanya, agatangirira ku ikaramu y’igiti (Crayon) n’urupapuro. Dukomeza ku muba hafi, kuko hari ushobora kurangiza igishushanyo vuba, hari n’undi ushobora gukoresha igihe kirekire kugira ngo arangize igishushanyo cye. Gusa akenshi ubikora cyane ashobora kurangiza igihangano cye vuba kurusha wa wundi ubikora atabikunze cyane cyangwa utabifitemo impano”.

Cedric Gisimba asobanura uko yashushanyije bwa mbere akamenya impano ye, ati: “Nahuye n’umuntu ushushanya musaba kunyigishisha ariko we ansaba kumwereka ibyo nzi akaba aribyo aheraho”.

Icyo gihe yiga gushushanya, igihangano cye cya mbere hari mu mwaka wa 2013, avuga ko uwamwigishije bwa mbere yamubwiye ko byaba byiza ari uko ahereye ku kwigana ifoto cyangwa se ishusho runaka akunda. Nazanye ifoto ya Papa, n’uyu munsi nyireberaho nkavuga nti ni nziza kandi nkabona ko hari aho navuye hari n’aho ngeze mu bihangano byanjye”.

Avuga ko byamutwaye ibyumweru bitatu kugira ngo uwamutozaga amubwire ati igihangano kirarangiye.

Ati “Nakoraga urugendo rwanyuraga inzira mbi cyane ariko nkumva mfite amatsiko yo kubona igihangano cyanjye cya mbere. Rimwe na rimwe namubeshyaga ko nariye kugira ngo mbashe kunoza neza igihangano cyanjye, rimwe yarampagarikaga ati taha uzagaruke, nkumva nakoze neza, nkumva nshaka kugira icyo nongeraho, cyane ko na we ubwe iyo namaraga gushushanya, yarakirebaga akambwira ati harabura akantu. Ni yo mpamvu byantwaye icyo gihe kugeza ubwo yambwiye ati kirarangiye gisinyeho”.

Gushushanya nyuma y'amasomo bituma nta bindi barangariramo kandi bikazabagirira akamaro
Gushushanya nyuma y’amasomo bituma nta bindi barangariramo kandi bikazabagirira akamaro

Cedric yifuza ko mu Rwanda hakongerwa amashuri yigisha ubugeni ndetse na za Kaminuza ku buryo atera imbere.

Yongeraho ko mu Rwanda abantu bamwe batarumva agaciro k’ubugeni bwakorewe mu Rwanda, aho akenshi bajya kugura ibyo hanze y’igihugu, agasaba ko Abanyarwanda bakunda iby’iwabo bakabiteza imbere kandi bagateza imbere umwana uvukanye impano yo gushushanya, aho kumufata nk’uwakoze ibidafite umumaro.

Ati “Abanyarwanda bakwiye gukunda ibihangano bikorewe mu Rwanda kuko hari byinshi bigaragaza umuco nyarwanda, ubuhanga n’ibyiza bitatse u Rwanda kandi n’ubusanzwe bikurura ba mukerarugendo”.

Avuga ko igihe batangiye gukorera hari intambwe bateye irimo gukoresha imbugankoranyambaga zitandukanye, ndetse no kwagura bakigisha abana bato nyuma y’amasomo yabo ya buri munsi.

Hari urubuga rwa ‘artlife’ kuri instagram ari naryo zina ishuri ryigisha ubugeni ryo kwa Gisimba, ndetse avuga ko kuri ubu ibihangano byabo bigurishwa muri gahunda yo kwita izina mu Rwanda kandi ko ari igikorwa cyiiza giteza imbere impano yabo, bikanashyira umwuga wabo mu guhangana mu ruhando mpuzamahanga, kwinjiriza igihugu bityo ko buri wese yakabaye aha agaciro ubugeni, by’umwihariko ubwo mu Rwanda.

Bikurikire muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka