Mugimba yahamijwe ibyaha bya Jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 25

Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, rwakatiye Mugimba Jean Baptiste wabaye Umunyamabanga mukuru wungirije wa CDR, igifungo cy’imyaka 25 kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mugimba yakatiwe igifungo cy'imyaka 25
Mugimba yakatiwe igifungo cy’imyaka 25

Mugimba wahoze ari umukozi wa Banki nkuru y’u Rwanda, kuva 1982 kugeza 1994, agafatirwa mu Buholandi akoherezwa mu Rwanda mu 2016, yaburanye ahakana ibyaha aregwa ndetse ahita ajuririra igihano yahawe.

Ashinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi birimo gucura umugambi wo gukora Jenoside.

Urukiko rwahamije Mugimba icyaha cyo gucura umugambi wo gukora Jenoside, nyuma y’uko byasesenguwe ko iwe mu rugo habereye inama yiswe ‘comité de crise’, muri Mata 1994, yo gukora urutonde rw’abatutsi bagombaga kwicwa mu yahoze ari Komine Nyakabanda no mu nkengero zayo, no gushaka ibikoresho byagombaga guhabwa interahamwe.

Inteko y’abacamanza b’urwo rukiko baburanishije urwo rubanza, bamuhamije ibyo byaha bashingiye ku buhamya.

Mu iburana rye Mugimba yahakanye ibyo aregwa, avuga ko nta nama nk’iyo yabereye iwe mu Nyakabanda nk’uko abatangabuhamya babivuze, kandi ko itariki bavuze yabereyeho yari yarimukiye mu Kiyovu, ndetse avuga ko ibyo aregwa ari ibihimbano by’abashaka kwigarurira imitungo ye.

Mugimba Jean Baptiste, urukiko kandi rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso mu gukora Jenoside, rwemeza ko yasabye imbunda kandi akazitanga, zigakoreshwa mu kwica Abatutsi mu yahoze ari komini Nyakabanda.

Urukiko kandi rwateye utwatsi icyifuzo cya Mugimba, kuko we yashakaga ko ubuhamya bw’abatangabuhamya bwateshwa agaciro, aho yagaragazaga ko bamwe mu batanze ubuhamya harimo abahamijwe ibyaha bya Jenoside, mu gihe abandi ngo bamushinje ibyo byaha babifite umugambi wo kwigarurira imitungo ye.

Urukiko rwavuze ko n’ubwo nta bimenyetso bigaragaza ko ubwe yagiye mu bitero byo kwica mu Nyakabanda, ariko ko yagize uruhare mu gushyiraho bariyeri ziciweho Abatutsi mu Nyakabanda, Nyamirambo, Biryogo na Gitega.

Kubera iyo mpamvu rwamuhamije icyaha cyo kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, ruhita rutangaza ko rumukatiye gufungwa imyaka 25, kuri ibyo byaha byombi.

Mugimba utanyuzwe n’imyanzuro yahise atangaza ko ajuririye icyo cyemezo cy’Urukiko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka