Mali: Leta iyobowe n’Igisirikare yahagaritse ibiganiro bya France 24 na RFI

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu, Leta y’Inzibacyuho iyobowe n’Igisirikare muri Mali, yategetse ko ibiganiro by’ibitangazamakuru by’u Bufaransa, ari byo France 24 na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) bihagarikwa.

Abategetsi bo muri Mali bashinja ibyo bitangazamakuru byombi gutangaza ibinyoma byerekeye igisirikare cya Mali.

Ishyirahamwe rihuje Televiziyo na Radio zo mu Bufaransa (France Médias Monde), ryamaganye ibyo birego rivuga ko bidafite ishingiro.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2020, Guverinoma y’inzibacyuho ya Mali yavuze ko yahagaritse ibiganiro by’ibyo bitangazamakuru, kugeza igihe hazatangarizwa umwanzuro mushya.

Guverinoma ya Mali ishinja ibyo bitangazamakuru kuba byaratangaje inkuru, yari irimo abatangabuhamya bavuga ko bahohotewe n’abasirikare mu ngabo za Mali, bafatanyije n’itsinda ry’abasirikare b’Abarusiya bakorera muri Mali rwihishwa. Bivugwa ko iyo nkuru yatambutse mu makuru ya France24 na RFI, ku wa 14 na 16 werurwe 2022.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka