Ba Ofisiye mu Ngabo z’u Rwanda basoje imyitozo ihuriweho ya gisirikare

Abasirikare 50 b’aba ofisiye n’abafite andi mapeti bo mu ngabo z’u Rwanda hamwe n’abandi 800 baturutse mu bihugu birenga 20 birimo ibyo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba ndetse no hanze yako bashoje imyitozo ya gisirikare yiswe ‘Justified Accord 22’ yatangiye kuva ku ya 28 Gashyantare kugeza ku ya 17 Werurwe 2022, muri Kenya.

Justified Accord ni imyitozo ngarukamwaka ku bufatanye na Leta zunze ubumwe za Amerika (USAFRICOM), ihuriweho n’ingabo za Amerika n’ibihugu by’abafatanyabikorwa ndetse n’imiryango mpuzamahanga hagamijwe guteza imbere imikoranire hagati y’Ingabo zijya mu butumwa bwa Afurika yunze Ubumwe n’ubw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ibikorwa byo guhangana n’iterabwoba.

Mu myitozo yose, abayitabiriye bibanze ku bikorwa birimo ibya gisirikare, ibya polisi, ibya gisivile n’imiryango itegamiye kuri Leta. Ni imyitozo kandi yari ikubiyemo igenewe abari mu buyobozi bw’Ingabo (Command Post Exercise) yabereye i Nairobi, ndetse n’imyitozo ikorerwa ku kibuga (Field Training Exercise) yabereye Isiolo.

Mu ijambo rye risoza iyi myitozo, Maj Gen Gregory Anderson, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri USAFRICOM yavuze ko gahunda zose z’imyitozo, CPX na FTX yagenewe gukemura ibibazo bihuriweho n’ibihugu byinshi biri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ubw’Umuryango w’Abibumbye (ONU) ndetse no kurwanya iterabwoba.

Yakomeje avuga ko iyi myitozo iteza imbere imikoranire mu bihugu byayitabiriye kandi ikimakaza ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano n’iterabwoba.

Iyi myitozo yitabiriwe n’abofisiye baturutse mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Angola, Botswana, Djibouti, Kenya, Malawi, Mozambique, Tanzania, Uganda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka