Gufungura imipaka no gutsura umubano n’amahanga biragenda neza - Minisitiri w’Intebe
Minisitiri w’Intebe Dr.Edouard Ngirente aratangaza ko gufungura imipaka no gutsura umubano n’ibindi bihugu, ari byo biri gutuma muri iyi minsi abayobozi b’u Rwanda n’ibihugu bituranyi bari kugenderana cyane.
Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru tariki 16 Werurwe 2022, Minisitiri w’Intebe avuga ko nyuma y’imyaka ibiri imipaka ifunze kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19, Inama y’Abaminisitiri iheruka yafunguye imipaka ari na yo mpamvu abayobozi bari kugirana ibiganiro n’imigenderanire.
Agira ati “Iyo ufunguye imipaka, abayobozi n’inzego baba bakwiye kuganira. Icyazana umuyobozi wa Ugaanda cyangwa u Burundi cyangwa uwacu akaba yajyayo ni ibisanzwe. Kuganira n’ibihugu duturanye bihoraho nanjye mperutse kujya i Burundi, no kuba umwe mu bayobozi b’ingabo za Uganda yaza mu Rwanda ni ibisanzwe, undi akajya mu Burundi ni ibisanzwe, kuganira birashimishije”.
Abajijwe niba gufungurwa k’umupaka wa Gatuna bivuze ko hakuweho amabwiriza yabuzaga Abanyarwanda kujya muri Uganda, n’isano byaba bifitanye n’uruzinduko rugira kabiri rw’Umujyanama wa Perezida wa Uganda Gen. Muhoozi, Minisitiri w’Intebe yavuze ko iby’ububanyi n’amahanga ari urugendo ruhinduka.
Minisitiri w’Intebe avuga ko iyo havutse ibibazo ku mubano w’ibihugu byombi hagira uburyo bwo kuganira n’uburyo hafatwa ingamba zo kongera gutsura umubano.
Agira ati “Iyo abantu babujijwe kujya mu kindi gihugu, hari ibigenda biganirwa. Umuhungu wa Museveni aje kabiri, hari ibyakozwe n’ibikomeje gukorwa natwe hari igihe tuzajyayo. Iyo umubano ufunguye hagati y’abantu babiri babyita imigenderanire kandi imigenderanire irarushaho kuba myiza”.
U Rwanda n’u Bufaransa na byo bibanye neza?
Ku kijyanye no kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, yaragiriye uruzinduko mu gihugu cy’u Bufaransa, Minisitiri w’Intebe avuga ko umubano w’Ibihugu byombi wongeye kuzahuka nyuma y’uko u Bufaransa bugaragaje ko bwemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Minisitiri w’Intebe avuga ko uruzinduko rwa Gen. Kazura mu Bufaransa rugamije kunoza imikoranire mu by’umutekano w’ibihugu byombi, ariko ntaho bihuriye no kuba u Rwanda rwarohereje ingabo mu bihugu bya Santarafurika na Mozambique aho u Bufaransa bufite inyungu.
Minisitiri w’Intebe avuga ko n’ubwo u Bufaransa bufite ibikorwa bibuha inyungu muri ibyo bihugu, u Rwanda rwoherejeyo ingabo bizwi kandi byemwe n’amategeko kuko hari izishinzwe kugarura amahoro muri Santarafurika n’izoherejweyo kubera umubano w’ibihugu byombi.
Ku kijyanye n’ingabo ziri muri Mozambique na ho u Bufaransa bukaba buhafite ibikorwa, Minisitiri w’Intebe avuga ko ibyo na byo u Rwanda rwabikoze kubera impamvu z’imikoranire mu bya gisirikare ku Rwanda na Mozambique, ko ntaho bihuriye n’inyungu z’u Rwanda n’u Bufaransa.
Ubucuruzi bwambukiranya imipaka na bwo bwatangiye kuzahuka
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko ubucuruzi bwambukiranya imipaka na bwo buri kugenda buzahuka, uko ingamba zo kwirinda Covid-19 zigenda zoroshywa n’uko icyorezo kigabanuka bigatuma ibihugu bya Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) byaratangiye kwakira urujya n’uruza rw’abacuruzi.
Icyakora ku biciro ku mpande zombi bikiri hejuru ku mipaka kubera gupima Covid-19, abayobozi ku ruhande rw’u Rwanda bavuze ko kwambuka ujya muri Uganda ibiciro bya Covid-19 bihenze, ariko hari ibiganiro bigamije koroshya ibyo biciro ku bipimo byimbitse bya Covid-19 ku bajya muri Uganda.
Naho ku ruhande rwa DRC, ngo bari kwitegura nanone gukoresha ibyangombwa biciriritse (Jeton) ku baturiye imipaka, kugira ngo habeho kwambuka bitagoranye. Icyakora ngo hari ibyatangiye gukorwa aho nka moto zikorera imizigo zizwi nka RIFAN zatangiye kwemererwa kwambuka.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko hari n’amasezerano yo korohereza abacuruzi bato kutajya kumenyekanisha ibicuruzwa byabo, ku bantu bacuruza ibintu bifite agaciro kari munsi y’amadorari magana atanu (500$).
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|