Kayonza: Imirenge iteza kubera izuba ryinshi igiye gufashwa kuhira

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco, avuga ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) n’umushinga KWIIP, imirenge irangwamo izuba ryinshi ya Ndego, Rwinkwavu na Kabare igiye guhabwa uburyo bwo kuhira imyaka, mu rwego rwo guhangana n’amapfa atuma hari abasuhuka.

Muri ako gace aho buhira ngo beza neza
Muri ako gace aho buhira ngo beza neza

Abitangaje mu gihe bamwe mu baturage b’Umurenge wa Ndego bavuga ko kubera izuba ryinshi rikunze kurangwa mu gace kabo, bashobora guhinga rimwe mu myaka itatu bigatuma bamwe basuhuka.

Abururwanda Margueritte avuga ko bahinga rimwe mu myaka nk’itatu ku buryo bamwe batunzwe no gushakisha indi mirimo, cyangwa bagasuhukira aho imvura igwa.

Ati “Hari igihe imvura ibura, umuntu agatungwa no gupagasa cyangwa se ubundi wakumva aho imvura igwa ugakinga urugo rwawe ukajyayo ukazagaruka yabonetse. Jye byambayeho hashize nk’imyaka itatu narakinze njya hafi na za Rwinkwavu ndapagasa ngaruka imvura yaguye.”

Nyamara aha Ndego, hari umushinga wa PRODEV Kayonza, wuhira imyaka ku buso bwa hegitari 340 kuri hegitari 650 uyu mushinga ufite.

Ukoresha abakozi hagati ya 150 na 300 bitewe n’akazi kabonetse, ndetse bagafashwa kubona ibiribwa bikuwe ku mushahara wabo wa buri kwezi.

Musabyemungu Stanislas avuga ko kubona akazi muri uyu mushinga byamufashije kuko iyo atejeje iwe, ahabwa ibiribwa akabasha gutunga umuryango we ntusuhuke.

Avuga ko kugira ngo bajye bahinga bizeye gusarura ari uko Leta yabatera inkunga bakabona uburyo bwo kuhira, kuko gutegereza imvura bigoranye cyane kuko iboneka gacye.

Agira ati “Kereka Leta naho umuturage we ntiyabishobora, igatera inkunga abaturage nabo bakabona uburyo bwo kuhira, nta kundi umuturage yakweza kuko imvura izuba ni ryinshi cyane.”

Umuyobozi w’icyanya cyuhirwa mu mushinga PRODEV Kayonza, Nsabimanna Stanislas, avuga ko mu myaka 11 amaze akorera mu gace ka Ndego, yabonye ikibazo cy’izuba gikomeye kuko atari kenshi abaturage bahinga ngo beze.

Avuga ko n’umwaka ushize abaturage bahinze ariko ntihagira usarura kubera izuba ryinshi.

Ati “Igisubizo namwe mwakibonye mu mirima aho tuvuye, twe turuhira buri gihembwe cy’ihinga turahinga tugasarura kandi neza, turi kuri toni zirindwi kuri hegitari ku bigori. Ubwo rero umuturage niba ahinze akabona zero, twe tukabona toni zirindwi, abonye uburyo nk’ubwo dufite nawe yagira amahirwe yo gusarura nk’abandi.”

Meya Nyemazi avuga ko mu biganiro bafitanye na MINAGRI n’abandi bafatanyabikorwa, ari uko igice cyose cya Ndego hazashyirwamo uburyo bwo kuhira imyaka.

Ndego ni agace karimo ibiyaga byinshi ku buryo kuhira byakoroha
Ndego ni agace karimo ibiyaga byinshi ku buryo kuhira byakoroha

Ibi kandi ngo bizakorwa mu Murenge wa Kabare, igice kimwe cya Gishanda mu Murenge wa Rwinkwavu ndetse n’igice cyo mu Murenge wa Kabarondo.

Agira ati “Uriya ni umushinga tugiye kongeraho igihe cy’imyaka ine, kandi dufite ikizere ko hari ingamba zihari zizarandura kiriya kibazo cy’uko abaturage baba batabasha gusarura imyaka yabo kubera amapfa.”

Avuga ko kuba hari amapfa biterwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe, zimwe mu ngamba zihari ngo harimo gutera ibiti bikurura imvura n’iby’imbuto, hibandwa ku mirenge ikunze kurangwamo amapfa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka