Ntibikiri ngombwa gupimwa umuriro nk’uburyo bwo kwirinda Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko ibikorwa byo gupimira umuriro ku marembo y’ahahurira abantu benshi bitagifatwa nk’imwe mu ngamba zo kwirinda COVID-19.

Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gusaba inzego zinyuranye guhagarika ibikorwa byo gupima umuriro mu rwego rwo kwirinda COVID-19, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, rikomeza ribivuga.

Rigira riti: “Minisiteri y’Ubuzima irasaba abahagarariye ibigo bya Leta n’ibyigenga, abategura gahunda zihuriza hamwe abantu benshi guhagarika ibikorwa byo gupima umuriro aho abantu binjirira.”

Nubwo ibyo bikorwa byahagaritswe, Minisiteri y’Ubuzima yakomeje ishishikariza abaturarwanda gukomeza kwitabira kwikingiza byuzuye harimo no guhabwa urukingo rwo gushimangira ku bujuje ibisabwa, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi kandi neza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka