
Minisiteri y’Ubuzima yaboneyeho gusaba inzego zinyuranye guhagarika ibikorwa byo gupima umuriro mu rwego rwo kwirinda COVID-19, nk’uko itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije ryo kuri uyu wa Kane tariki 17 Werurwe 2022, rikomeza ribivuga.
Rigira riti: “Minisiteri y’Ubuzima irasaba abahagarariye ibigo bya Leta n’ibyigenga, abategura gahunda zihuriza hamwe abantu benshi guhagarika ibikorwa byo gupima umuriro aho abantu binjirira.”
Nubwo ibyo bikorwa byahagaritswe, Minisiteri y’Ubuzima yakomeje ishishikariza abaturarwanda gukomeza kwitabira kwikingiza byuzuye harimo no guhabwa urukingo rwo gushimangira ku bujuje ibisabwa, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi kandi neza.
Ohereza igitekerezo
|