Loni yongereye igihe cyo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo

Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, kongereye manda y’Ingabo zibungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo mu gihe kingana n’umwaka umwe, nyuma y’uko hakomeje kugaragara ibikorwa by’ihohoterwa bikorerwa ikiremwa muntu, bikozwe n’inyeshyamba muri icyo gihugu.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Linda Thomas-Greenfield, abinyujije ku rubuga rwa twitter, yavuze ko manda nshya izafasha mu gushimangira ingamba zo gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse no kugera ku ntego z’amahoro arambye, bigeza ku ruhare rwo gutanga ubufasha ku matora.

Umuryango w’abibumbye wagumanye Ingabo 19.000 zigizwe n’abasirikare 17.000 n’abapolisi 2,101, icyakora u Burusiya n’u Bushinwa ngo byirinze gutora mu ifatwa ry’uwo mwanzuro, nk’uko BBC yabitangaje.

Intambara y’abasivili yahitanye benshi hagati y’ umwaka wa 2013 na 2018, yatumye miliyoni z’abantu bava mu ngo zabo.

Amasezerano yo kugabana ubutegetsi yashyizweho umukono, yananiwe guhagarika ihohoterwa mu bice byinshi by’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

United Nations yananiwe kuzana amahoro ku isi.Reba intambara zuzuye mu isi.United Nations ijyaho muli 1945,intego yayo yali "kuzana amahoro ku isi". Nyamara kuva yajyaho,hamaze kuba intambara amagana ku isi hose.Nta gihugu na kimwe yari yazanamo amahoro,uretse guhemba ibifaranga byinshi gusa.IBIBAZO isi ifite,bizakemurwa gusa n’Ubwami bw’imana,bisobanura ubutegetsi bw’Imana buzaza bugateka isi bukayigira paradizo.

masengo yanditse ku itariki ya: 17-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka