Mu Rwanda hateguwe iserukiramuco ry’imikino njyarugamba
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 19 Werurwe 2022, mu nyubako y’imikino n’imyidagaduro ya Kigali Arena, hateganyijwe iserukiramuco ry’imikino njyarugamba ryiswe ‘Martial arts sports festival’, rigiye kuba ku nshuro ya mbere.

Iryo serukiramuco ryateguwe na Kigali Arena ku bufatanye na Komite Olempike y’u Rwanda, ndetse n’amashyirahammwe y’imikino njyarugamba akorera mu Rwanda, aho rizahuza amashyiramwe y’imikino njyarugamba agera kuri atandatu (6), nk’uko byasobanuwe na Uwiragiye Marc, Umuyobozi uhagarariye ishyiramwe ry’umukino wa Kungfu Wushu mu Rwanda (Rwanda Kungfu Wushu federation).
Yagize ati “Iri serukiramuco rizahuza amashyiramwe hafi 6 ariyo Karate, Taekwando, Judo, Kung fu, Boxing ndetse na Fencing, aho buri shyirahamwe cyangwa urugaga, ruzahabwa iminota 30 yo kwerekana umwimerere n’umwihariko w’uwo mukino. Ni igihe cyiza cyo kwerekana byinshi ku mikino njyarugamba, ndetse tukanashyigikirana twese”.

Intego nyamukuru y’iryo serukiramuco ni ukuzamura imikino njyarugamba, kwerekana umwimerere n’umwihariko wa buri mukino, no kuyikundisha Abanyarwanda.
Bimwe mu bizagaragara bizibanda cyane ku myiyereko (demonstration), ndetse n’ibindi biranga imikino njyarugamba.
Biteganyijwe ko ibirori bizatangira ku isaa munani zuzuye (14h00), kugeza ku isaa kumi n’ebyiri z’umugoroba 18h00.

Ohereza igitekerezo
|