Nta vuriro ry’ibanze rikwiye kwishyuza 100% ufite Mituweli – MINISANTE

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), iravuga ko bidakwiye ko hari Amavuriro y’ibanze (Poste de Santé), yakwishyuza 100% umuturage ufite ubwisungane mu kwivuza (mituweli) igihe hari serivisi akeneye kw’ivuriro.

Ni nyuma yaho byagiye bigaragara ko hari Poste de Santé zishyuza abaturage bazikeneyeho serivisi ku kiguzi cya 100% kandi bafite mituweli, ibintu bitavugwaho rumwe n’abishyuzwaga, kuko bibazaga akamaro ko gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, mu gihe badashobora kubwivurizaho.

MINISANTE ivuga ko Poste de Santé na zo zitanga ubuvuzi, kandi bafitanye amasezerano ko nk’abafatanyabikorwa bagomba kuvura, ku buryo umuturage atagomba kujyayo ngo yishyuzwe 100%, mu gihe afite ubwisungane mu kwivuza.

Umuyobozi muri MINISANTE ushinzwe Igenamigambi n’imari ikoreshwa mu bikorwa by’ubuzima, Dr. Angeline Mumararungu, avuga ko Poste de Santé ziri mu byiciro bibiri, kuko harimo izikorana n’ibigo nderabuzima hamwe n’izindi z’abikorera ariko bafatanyije na Leta.

Ati “Izo zose zifitanye amasezerano n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubwiteganyirize (RSSB), bagomba kubahiriza ayo masezerano yo guha ubuvuzi abanyamuryango ba mituweli buri uko baje kwivuza, batabishyuje 100%. Nagira ngo mvuge ko umunyamuryango wa mituweli cyangwa n’undi ufite ubwishingizi ubwo ari bwo bwose agiye kuri Poste de Santé, yaba imwe muri izo navuze, inyinshi niz’abigenga, baba bagomba kubahiriza amasezerano, ntibishyuze umunyamuryango 100% kandi afite ubwisungane mu kwivuza”.

Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro, avuga ko ikibazo bazi gihari ari ikijyanye na za Poste de Santé zafunzwe zigahagarikirwa amasezerano, kubera kutuzuza ibisabwa.

Ati “Buriya iyo tujya gusinya amasezerano na za Poste de Santé, tugomba kwitonda tukareba ko bujuje ibisabwa, kuko nanone ntabwo twifuza ko umunyamuryango wacu ajya kwivuza ahantu hatari umubare w’abaganga bakenewe, badafite ibikoresho bitanga ubuvuzi bisabwa, bigengwa n’amabwiriza abemerera gukora. Ibyo byaba ari nko kuroha abanyamuryango bacu”.

Akomeza agita ati “Ni bintu dukomeyeho cyane, ndetse hari nyinshi muzajya mwumva duhagarika kubera kutubahiriza amasezerano. Iyo ugiye kwishyuza ibyo utakoreye uba uhombya igihugu, uba uhombya abanyamuryango”.

Mu gihe habura amezi atarenze atatu ngo umwaka wa mituweli wa 2021-2022 urangire, kugeza mu ntangiriro za Werurwe, umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wari ugeze kuri 85.1%, naho uwa wubanjirije ukaba wari warangiye ubwitabire bwa mituweli ari 85.9%.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) na RSSB, barashishikariza abaturage gutangira kwishyura umusanzu wa 2022-2023, kugira ngo umwaka wa mituweli utangira tariki 01 Nyakanga, hazagere baramaze kwishyura, mu rwego rwo kwirinda ko hari uwarembera mu rugo, kubera ko atarishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka