Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni bambitswe Imidari y’ishimwe

Ku wa Gatatu tariki ya 16 Werurwe 2022, Umuryango w’abibumbye (UN) wambitse imidari y’ishimwe abapolisi 240 (RWAFPU-1), bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y’Epfo, mu rwego rwo kubashimira uburyo bakorana umurava n’ubunyamwuga.

Umuhango wo kubashyikiriza iyo midari y’ishimwe, wabereye i Malakal aho iryo tsinda ry’abapolisi rikorera akaba ari naho rikambitse.

Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, Police Commissioner, Madamu Christine Fossen.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’Abayobozi bakuru b’Umuryango w’Ababibumbye, abahagarariye ibihugu byabo muri icyo gihugu, abanyacyubahiro batandukanye baturutse muri Guverinoma ya Sudani y’Epfo, n’abandi bapolisi bashinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu, baturutse mu bindi bihugu n’abayobozi bakuru bo muri Polisi ya Sudani y’Epfo.

Mu ijambo yabagejejeho Madamu Christine Fossen, yashimiye Leta y’u Rwanda ubushake igaragaza muri gahunda zo guharanira amahoro mu bindi bihugu, ashimira abapolisi b’u Rwanda akazi gakomeye bakora, umurava bagakorana ndetse n’ubunyamwuga n’ubunyangamugayo bibaranga, bigatuma intego za Loni zigerwaho.

Yabashimiye kandi imbaraga bakoresheje mu kazi kose bahawe gukora, cyane cyane ko bitari byoroshye kubera icyorezo cya Covid-19.

Yagize ati “Uyu munsi, turabashimira akazi gakomeye n’ubwitange, ubufatanye bwiza n’izindi nzego n’umusanzu mwatanze mu kurengera abaturage, no guharanira amahoro arambye muri Sudani y’Epfo”.

Nyuma y’uwo muhango Komiseri wa Polisi yahuye n’abayobozi b’itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda bambitswe imidari (RWA FPU-1), aho yasobanuriwe akazi kabo ka buri munsi n’ibindi bikorwa bakora, bijyanye no kwita ku mibereho myiza y’abaturage byakozwe kuva bagera muri Sudani y’Epfo muri Mata umwaka ushize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka