Rayon Sports, Kiyovu amakipe y’amateka na El Classico ya Esipanye kuri StarTimes na Poromosiyo ya Pasika!!

Iyi Weekend abakunzi ba Ruhago yo mu Rwanda no hanze barahishiwe. Duhereye mu Rwanda guhera tariki 19/ 03/2022 saa 15:00 kuri Stade Regional ya Kigali hazabera umukino uzahuza ikipe ya Rayon Sports na Kiyovu SC, amakipe afitanye amateka mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

Nyuma ya APR FC ifite ibikombe byinshi bya shampiyona (19) mu Rwanda, hakurikiraho Rayon Sports (8) na Kiyovu (5). Aya makipe kandi ahurira ku kuba ari amwe mu Rwanda yabayeho mbere y’ayandi bikina muri shampiyona imwe.

Mu mwaka wa 2017 ikipe ya Kiyovu yagiye mu cyiciro cya kabiri. Umukino wa nyuma w’iyo shampiyona bari bawukinnye na Rayon Sports yanabatsinze bituma bamanuka, ariko baza kugarurwa n’uko hari ikipe yo mu cyiciro cya 2 itarazamutse kubera kubura amikoro, ibi bikaba ari bimwe mu bishobora gukomeza uyu mukino. Umukino uzaca kuri Shene ya Magic Sports CH 265 na CH 251 (Dish).

Tutirengagije ko ku mugabane wa Afurika hari imikino ya CAF Champions League kuri Sports Life CH 253 & CH 243 ku bakoresha palabolike na CAF Confederation Cup kuri Sports ARENA CH 251 & CH 241 ku bakoresha Palabolike, mu matsinda, bakaba bari gukina imikino yo kwishyura. TP Mazembe na Simba SC zikaba zikomeje iri rushanwa rihuriramo rikanitabirwa n’amakipe akomeye kuri uyu mugabane.

Shampiyona ya Esipanye La Liga irakomeza ku munsi wa 29 mu mpera z’iki Cyumweru tariki ya 20 Werurwe 2022. Hari umukino wa El Classico, umukino uhuruza isi yose bitewe n’uguhangana kw’aya makipe. Ikipe ya Barcelona kuri ubu itozwa na Xavi wigeze no kuyikinira akanayibera kapiteni, kuva yayifata uyu mwaka yayisanze mu myanya y’inyuma ahantu Barcelona itigeze iba, kuri ubu ikaba igeze ku mwanya wa 3 ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona ya La Liga. Ni nyuma yo kuzana abakinnyi nka Pierre-Emerick Aubameyang na Adama Traoré waje nk’intizanyo ava mu ikpe ya Wolverhampton Wanderers mu Bwongereza bakaba ari bamwe mu bafashije iyi kipe kuba iri kwitwara neza muri ibi bihe.

Kuri iki Cyumweru barakina n’ikipe ya Real Madrid iyobowe n’umutoza Carlo Ancelotti, Umutaliyani ukomeje gukora amateka kuko naramuka atwaye igikombe cya shampiyona uyu mwaka azaba ari umutoza wenyine watwaye shampiyona 5 zikomeye zo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane w’u Burayi. Yatwaye iyo mu mu Budage na Bayern Munich (2017) mbere yaho yari yatwaye igikombe mu Butaliyani na AC Milan (2004), Mu Bwongereza na Chelsea (2010) no mu Bufaransa na PSG (2013). Nyuma yo gusezerera ikipe ikomeye nka Paris Saint-Germain (PSG) yahabwaga amahirwe muri UEFA Champions League, ubu iyi kipe iyobowe kandi na Karim Benzema wanatsinze ibitego 3 byose ku mukino basezereyemo PSG, afatanije n’abakinnyi nka Luca Modric, Vinicius Junior n’abandi.

Abantu bakomeje kwibaza ikipe izatsinda uyu mukino

Uwo baheruka gukina mu kwezi kwa mbere watsinzwe na Real Madrid itsinda ibitego 3 kuri 2 bya Barcelona muri Super Cup.

Gusa aya makipe yose agiye guhura aheruka gutsinda imikino yayo aheruka gukina.

Iyi mikino yose muzayikurikira kuri Magic Sports CH 265 iri kuri Classic na CH 251 kuri Smart Bouquet, ku bakoresha palabolike cyangwa igisahani nk’uko bamwe bayita. Naho El Classico ni kuri Sports Premium CH 252 na CH 246 kuri Smart Bouquet, ku bakoresha palabolike cyangwa igisahani.

Tubamenyeshe ko kuri ubu StarTimes hari Poromosiyo ya Pasika yiswe Pasika na Startimes, Inyongera yihuse, Dusangira miliyoni 200.

Iyi Poromosiyo yatangiye tariki 15 Werurwe 2022 ikazarangira 30 Mata 2022, mu rwego rwo kwifatanya n’abakiriya bayo ndetse n’abandi Banyarwanda muri rusange kwizihiza umunsi mukuru wa Pasika StarTimes ikaba yarashyizeho poromosiyo iteye itya:

Ku baguzi bashya :

Uguze Dekoderi nshya, ahabwa na Antenne n’ibindi bijyanye na byo, ku 15,000Rwf yonyine, agahabwa ndetse n’ukwezi kwa ‘abonnement’ kwa Unique Bouquet (Antene y’udushami) cyangwa Super Bouquet (Dish) ku buntu. Ikindi kandi akaba anafite amahirwe yo kujya mu nkangara y’ibihembo bifite agaciro ka Miliyoni 200, ushobora guhabwa muri serivisi zitandukanye, harimo no guhabwa abonema y’umwaka n’ibindi bitandukanye.

Ku bafatabuguzi basanzwe :
Ugura ifatabuguzi ry’ukwezi cyangwa iry’icyumweru ukareba iryisumbuyeho, ukajya no mu banyamahirwe bashobora kubona ibihembo byo mu nkangara bifite agaciro ka Miliyoni 200, ushobora guhabwa mu byiciro.

Ku bafite abana baje mu biruhuko muri iyi poromosiyo ya Pasika ku ifatabuguzi muguze wongeraho 1000 RWF, ugahabwa na shene zose z’abana.

Mu bindi bishya StarTimes ifitiye abafatabuguzi bayo harimo Filime nshya y’uruhererekane (Serie) yakunzwe cyane yitwa BROTHERS Season ya kabiri iri mu rurimi rw’Icyongereza izajya ica kuri Novela E Plus CH 062 na CH 128 kuri Dish guhera tariki 21 Werurwe 2022, na AMOUR ETERNEL iri mu rurimi rw’Igifaransa izajya icaho guhera tariki 11 Werurwe 2022 saa 22:00 kuri Novela F CH 063 na CH 617.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka