Kigali: Hari abamotari batemera gukoresha mubazi nijoro

Abagenzi batega moto mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’abamotari batemera gukoresha mubazi mu masaha y’ijoro bagamije kubahenda.

Nyuma y’inama yabaye tariki 25 Gashyantare 2022, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali bamenyeshejwe imyanzuro mishya irimo uvuga ko mubazi zigomba kuba itegeko guhera uwo munsi, ku buryo utazajya ayikoresha azajya abihanirwa akandikirwa na Polisi kwishyura amande y’amafaranga ibihumbi 10.

Icyo gihe abamotari bwabwiwe ko amafaranga yari asanzwe yishyurwa kuri mubazi ku rugendo yiyongereye akagera kuri 400 ku birometero bibiri bya mbere, mu rwego rwo gukemura bimwe mu bibazo bagaragazaga ko biri muri mubazi, nyuma y’igisa n’imyigaragambyo bari bakoze mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mutarama 2022.

Kuri ubu ariko, bamwe mu batega moto zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, baravuga ko babangamiwe n’imyitwarire y’abamotari batarimo kubahiriza gahunda yo gukoresha mubazi nk’uko bikwiye, kuko hari abazikoresha ku manywa gusa kubera ko aribwo bagenzurwa cyane n’inzego zibishinzwe, byagera nijoro bakanga kuzikoresha, bagamije guhenda abagenzi.

Umugenzi witwa Seraphine Simezenkabo utuye mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, avuga ko babangamiwe n’abamotari kuko bakoresha mubazi mu masaha ya kumanywa nijoro ntibemere kuyikoresha.

Ati “Jyewe ntuye i Gikondo. Nk’iyo mvuye mu Mujyi injyanye i Gikondo kuri mubazi nishyura amafaranga 780, ariko nka nijoro iyo nteze moto injyanye i Gikondo, ntiyemera mubazi, kandi akanca amafaranga ari hejuru y’igihumbi. Ashobora kuguca 1500 hari n’udatinya kuguca n’ibihumbi bibiri. bitewe n’amasaha, kuko nyuma ya saa yine, saa tatu utamuhaye ibihumbi bibiri ntiyagucyura. Twagira ngo mutubarize niba mubazi ikora ku manywa nijoro itemerewe gukora kuko biratubangamira”.

Mugenzi we utuye mu Murenge wa Nyamirambo, Ati “Biratubangamira kuko niba ku manywa nzishyura nkoresheje mubazi, nijoro nkishyura mu ntoki. Kuko iyo ubimubwiye arakubwira ngo mubazi ntabwo ayikoresha, niba utamwishyura mu ntoki reka atware n’abandi kuko abagenzi bakeneye gutaha ari benshi ntabwo akwinginga”.

Abatega moto bavuga ko bari bamaze kumenyera amafaranga y’urugendo bakora, ku buryo ari yo baba bateganyije mu rugendo rwabo, nk’uko bamenyereye amafaranga ya bisi zikoresha amakarita ya Tap & Go ko atajya ahinduka, ariko iyo habayeho guciririkanya bibagiraho ingaruka zo kubura itike ibacyura.

Mu gushaka kumenya neza uko iki kibazo giteye, umunyamakuru wa Kigali Today yagerageje gutega moto mu masaha ari hagati ya saa yine na saa sita z’ijoro, maze mu bamotari barenga umunani yagerageje gutega bose bamubwiraga ko badashobora gukoresha mubazi, kuko aho bagiye batizeye neza ko hari umugenzi bahakura, bityo bakamusaba amafaranga akubye inshuro ebyiri z’ayo yari asanzwe ategesha ku rugendo akoresheje mubazi.

Umwe mu bamotari yateze akimara kumubwira ko bakoresha mubazi yagize ati “Iyo ari ku manywa ugarura umuntu, ariko aya masaha ni ukwigosora wenyine”.

Undi na we yagize ati “Mubazi se urabona byavamo ra? Tuzayikoresha ejo mu gitondo buriya ni ho sawa, ubu irarwaye”.

Gusa ariko nyuma y’umwanya munini umunyamakuru yangiwe n’abamotari bagera mu 10, yaje kubona umumotari umwemerera gukoresha mubazi. Mu kiganiro bagiranye, uwo mumotari yabwiye umunyamakuru ati “Iyo ni imyumvire kuko mubazi n’ubundi ntabwo itwiba, itubarira neza, abakora gutyo ni ba bandi n’ubundi baba baramenyereye guhenda abagenzi, amafaranga umuhaye akabona atamuhagije, ariko mu by’ukuri aba ahagije. Ntabwo bikwiye, kuko mubazi igufasha kudashwana n’umugenzi akakwishyura yishimye kandi nawe amafaranga aguhaye ukumva arakunyuze nta kibazo”.

Perezida w’impuzamakoperative y’abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali, Daniel Ngarambe, yabwiye Kigali Today ko amabwiriza yo gukoresha mubazi atari aya koperative, ahubwo ari ay’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), kandi ko igihe cyose umuntu akoze urugendo aba ategetswe kuyikoresha.

Ati “Nijoro ntaho itegeko ribuza ko umuntu atagomba kuyikoresha, igihe cyose umuntu agiye kuri moto agomba kuyikoresha, niba avuga ngo arayikoresha ku manywa kuko hari abamugenzura, na nijoro bashobora kumugenzura akaba yahanwa, abo bantu bavuga ngo baritwikira ijoro bakica amategeko bayazi, igihe cyose itegeko rirubahirizwa”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP René Irere, avuga ko ikibazo cy’abadakoresha mubazi bagikurikira umunsi ku wundi.

Ati “Turabafata haba nijoro haba ku manywa, ariko wenda nijoro bashobora kwiyongera birashoboka, kubera ko baba bitwikiriye ijoro, ariko tugiye kubigenzura turebe n’ahari intege nke”.

Mu rwego rwo guca akajagari kagaragara mu mikorere y’abamotari by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali, imyanzuro iheruka gusohoka ireba abakora ako kazi, yemeje ko mu Mujyi wa Kigali koperative zigomba kugabanywa zikava kuri 41 zikagirwa 5.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka