Minisitiri w’Intebe yasobanuye ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku isoko mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente, aratangaza ko izamuka ry’ibiciro ku isoko riri guterwa n’ibiciro ku isoko mpuzamahanga, bitandukanye n’abakeka ko ibiciro byazamuwe n’ikibazo cy’intambara muri bimwe mu bihugu birimo nka Ukraine n’u Burusiya.

Minisitiri w'Intebe, Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe yabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa 16 Werurwe 2022, mu kiganiro cyari cyibanze ku bukungu bw’Igihugu n’uko buhagaze, aho Minisitiri w’Intebe yagaragaje byinshi byagiye bikorwa kugira ngo ubukungu bw’Igihugu butagwa cyane kubera icyorezo cya Covid-19.

Muri iki kiganiro Minisitiri w’Intebe yasobanuye ko inganda zitandukanye ku Isi zahagaze gukora, ubwikorezi na bwo burahenda kubera ko hakoraga ibintu bike no kuba ibyo u Rwanda rutumiza mu manga byaragiye bikerezwa n’ubwikorezi.

Minisitiri w’Intebe avuga ko u Rwanda rwashyizeho nkunganire ku bikorwa bitandukanye birimo n’iby’ubwikorezi n’iby’ubuhinzi. Icyakora ku kijyanye n’isukari izamuka cyane ngo byatewe n’uko aho u Rwanda ruyirangura inganda zaho ziri kuvugururwa, ariko ngo hari kurebwa uko u Rwanda rwanarangura isukari ahandi.

Minisitiri w’Intebe agaragaza ko nko kuri peteroli na Mazutu Leta yongeyeho ari hejuru ya 50frw kuri litiro imwe, bigatuma nibura umugenzi ujya i Rusizi, na Rubavu ahagurutse i Kigali yishyurirwa nka 1000frw ku itike ye.

Icyakora ngo Abanyarwanda na bo bakwiye kumenya ko uko ibiciro mpuzamahanga bizamutse hari n’ibyo u Rwanda rutumizayo bizamuka kandi bikwiye kuba byumvikana.

Agira ati “Abanyarwanda bakwiye kumva ko iyo ibiciro mpuzamahanga bizamutse, bihita bigira ingaruka ku biciro byo mu Gihugu cyacu. Icyo twakoze ni ugushyiramo nkunganire kugira ngo nibura ubwikorezi no gutwara abantu bikomeze kuguma ku giciro gito ariko ubundi ibibazo biterwa n’ibiciro mpuzamahanga byazamutse”.

Covid-19 yatumye ibiciro bizamuka kubera guhagarara kw’imwe mu mirimo

Minisitiri w’Intebe avuga ko ingaruka za Covid-19 zatumye abantu batabasha kwagura imikorere kubera gahunda yo kuguma mu ngo, kubura imirimo kuri bamwe, ubwikorezi buhenze, byose byagize ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda.

Urugero nka kontineri imwe yakodeshwaga Amadolari igihumbi na magana atanu (1.500$) yarazamutse igera ku madolari ibihumbi icumi (10.000$) byatumye ibiciro na byo bizamuka, ibikomoka kuri peteroli akagunguru kamwe muri 2022 kageze ku madolari 123 ibyo bigatuma iyo peteroli izamutse n’ubucuruzi buhazaharira.

Zimwe mu ngamba zashyizweho hariho nko kuba peteroli yarashyiriweho nkunganire ku batwara imodoka aho Leta yashyizemo amafaranga kugira ngo litiro ya lisansi na mazutu itazamuka, hagamijwe korohereza Abanyarwanda batega imodoka kudahendwa n’ingendo, cyangwa abatwara ibyo kurya badahendwa n’ibiciro byaterwa no kuzamuka kw’ibyo biciro.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ivuga ko nko ku isukari n’amavuta, mu Rwanda hakorwa 10% by’isukari u Rwanda rukenera, kuko isukari yavaga nko mu bihugu bya Malawi na Swaziland ubu hakaba hari gukorwa isukura ry’inganda zabo, ari na yo mpamvu yatumye isukari ihenda.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Béata U. Habyarimana yavuze ko hari inganda zo mu mahanga zitarimo gukora, bituma ibyo u Rwanda rwakuragayo bihenda
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata U. Habyarimana yavuze ko hari inganda zo mu mahanga zitarimo gukora, bituma ibyo u Rwanda rwakuragayo bihenda

MINICOM igaragaza kandi ko hari n’abacuruzi bari baranguye bashaka kuzamura ibiciro, kandi baraguze isukari kuri make abo ngo bakaba barahanwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kandi hari no kurebwa uko isukari yagurwa ahandi.

Ku kijyanye n’amavuta yo guteka, Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko amavuta yarangurwaga mu Misiri no ku mugabane wa Aziya yagiye ahenda uko iminsi igenda ishira, ubu hakaba hari ingamba zo kwiyubakira inganda mu Rwanda, kimwe n’amasabune kuko akorwa mu bisigazwa by’abakora amavuta.

MINICOM itangaza ko hariho na gahunda yo gushaka icyerekezo nyafurika cyo gushaka andi masoko ahandi, kugira ngo ibiciro bitazajya bizamuka cyangwa ibicuruzwa bikabura.

Ingaruka za Covid-19 zatumye ubukungu bw’u Rwanda n’Isi muri rusange buzahara

Minisitiri w’Intebe avuga ko ingaruka za Covid-19 zishe ubukungu bw’Isi yose ku buryo izamuka ry’ubukungu ku Isi ryagumye hasi, ari nako mu Rwanda byagenze kimwe no ku Isi yose aho ubucuruzi bw’isi bwagabanutseho 8,2% muri 2020.

Minisitiri w'Intebe hamwe n'abandi bayobozi batandukanye, baganiriye n'abanyamakuru ku bibazo byerekeranye n'izamuka ry'ibiciro ku isoko
Minisitiri w’Intebe hamwe n’abandi bayobozi batandukanye, baganiriye n’abanyamakuru ku bibazo byerekeranye n’izamuka ry’ibiciro ku isoko

Ibyo byabaye mu gihe nyamara mbere hari hari intego ko buri mwaka ubukungu bwajya butera imbere ku 9,1%, kandi byari byatangiye kugerwaho kuva 2017 kugera 2019 aho ubukungu bwari bugeze ku 9,1%.

Avuga ko Covid-19 ije u Rwanda rwanageze munsi ya 0%, icyakora aho inzego zakomeje gukora zakomeje gutuma ubukungu butagera habi cyane nk’urwego rw’ubuhinzi aho bwageze munsi ya 0,2%, mu gihe ubucuruzi bwagiye munsi ya -0,4%.

N’ubwo urwego rw’ubuhinzi rwafashije ubukungu kutagwa cyane, uyu mwaka wa 2022 habayeho ibiza by’ibice bibiri aho mu Burasirazuba habaye amapfa amatungo abura ubwatsi, mu gihe ari Intara itunga Abanyarwanda ku binyampeke.

Icyo gihe hafashwe umwanzuro wo gushyiraho uburyo bwo kuvomera kuri hegitari zigera ku bihumbi birindwi (7000), aho umusaruro utaguye cyane, hari n’aho umusaruro wabonetse nko ku myumbati yazamutseho 23%, umuceri n’ingano na byo ngo byarazamutse ku bufatanye bwa Leta n’abahinzi.

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

twizeye ko nubwo iminsi igenda yiyongera arinako ibiciro byiribwa bimwe na bimwe byiyongera, harubwo leta yurwanda ishyira ingufu nyinshi muri nkunganire kugira ngo abaturarwanda muri rusange badakomeza kuzahazwa nibiciro byibiribwa biri kwisoko kandi ahanini bibangamiye abanyarwanda murakoze.

Germain Nzayituriki yanditse ku itariki ya: 5-05-2022  →  Musubize

mubyukuri kubantu bavuga ko izamuka ry’ibiciro ahanini riterwa nibibazo biri kumvikana muri EKRAINE, sibyo rwose ahubwo ndatekereza biri guterwa nizamuka rusange ryibiciro kwisoko mpuzamahanga bityo rerotukaba dushima leta yurwanda ikomeje gushyira nkunganire mubanyarwanda kugira ngo ibiciro bidatumbagira cyane murakoze

Germain Nzayituriki yanditse ku itariki ya: 5-05-2022  →  Musubize

mubyukuri kubantu bavuga ko izamuka ry’ibiciro ahanini riterwa nibibazo biri kumvikana muri EKRAINE, sibyo rwose ahubwo ndatekereza biri guterwa nizamuka rusange ryibiciro kwisoko mpuzamahanga bityo rerotukaba dushima leta yurwanda ikomeje gushyira nkunganire mubanyarwanda kugira ngo ibiciro bidatumbagira cyane murakoze

Germain Nzayituriki yanditse ku itariki ya: 5-05-2022  →  Musubize

Kuba ibiciro bihenda nibyaba bifitanye isano noguta agaciro kifaranga

MUNEZERO Daniel yanditse ku itariki ya: 24-03-2022  →  Musubize

Minister igihugu cy’igituranyi gipima abakinjiyemo test ya pcr vovid ni ikihe ra Aho ntiyabeshye ku karubanda? Aho avuga ibyakozwe natwe akabyitirira abandi

uwizeye yanditse ku itariki ya: 17-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka