Sudani y’Epfo: Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zavuye abaturage

Ku wa 16 Werurwe 2022, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS), zibarizwa muri batayo ya gatatu, zahaye abaturage serivisi z’ubuzima ndetse zikora n’irondo.

Amakuru ya Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda (MINADEF), avuga ko mu byakozwe mu rwego rw’ubuzima harimo gupima no kuvura umuvuduko w’amaraso, indwara z’amaso, indwara zo mu nda no gupfuka ibikomere n’ibindi. Abantu 180, cyane cyane abagore n’abana nibo bahawe ubufasha bw’ubuvuzi.

Ingabo z’u Rwanda kandi zakoze irondo kuva ku birindiro byazo i Durupi mu mujyi wa Juba, kugera i Gorom Payam nko ku birometero 13.

Abaturage ba Gorom Payam bashimiye Ingabo zishinzwe kubungabunga amahoro z’u Rwanda, ku bikorwa by’ubuzima bahawe.

Umuyobozi wungirije w’Ingabo z’u Rwanda, batayo ya gatatu, Lt Col Alex Nkuranga, yashimiye abaturage ba Gorom Payam n’abayobozi babo ku bufatanye bwiza n’Ingabo z’u Rwanda zishinzwe kubungabunga amahoro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka