Uburyo umuntu yicara bufite icyo busobanura ku miterere n’imitekerereze ye

Umubiri w’umuntu urega amarangamutima ye ukayashyira ahagaragara, binyuze mu bintu akoresha ibice by’umubiri bitandukanye (gestes), ndetse hari n’umugani w’umunyarwanda ubivuga neza uti: “Akuzuye umutima gasesekara ku munwa”.

Abize ibijyanye n’imitekerereze ya muntu n’ubuzima bwo mu mutwe (Psychologie), na bo bavuga ko uburyo umuntu akoresha ibice bye by’umubiri hamwe n’isura ye, bivuga byinshi ku miterere ye ndetse n’imitekerereze. Ni muri urwo rwego imyicarire y’umuntu, uko akora mu misatsi ye, n’ibindi nk’ibyo bigaragaza ibyifuzo bye.

Dore uburyo butanu bwo kwicara bukunze kugaragara n’icyo busobanura. Turifashisha amashusho ari hejuru aho twahaye amazina ya A, B, C, D, E.

Imyicarire ya A

Abantu bakunda kwicara muri ubwo buryo (amavi afatanye, amaguru asa n’akoze imitego ibirenge birebana) ni abantu muri rusange baba bakunda gukurikira cyane, ariko badakunda kwita ku guteganyiriza ahazaza habo, ntibinabahangayikisha na gato.
Ni abantu kandi mu miterere yabo bahubuka, ariko bahora bacecetse akenshi basa n’abibereye mu isi yabo y’ibitekerezo.

Imyicarire ya B

Abantu bakunda kwicara muri ubu buryo bwa B (barengeje ukuguru ku kundi), muri rusange ntibakunda gusohora ibitekerezo byabo kubera ko nta kizere bagirira abandi.

Ku rundi ruhande ariko ni abantu bazi kuvuga neza ku buryo ubateze amatwi aba yumva bakomeza bakivugira, ndetse bakunze gutangiza impaka zimbitse. Ni abantu batega amatwi kandi bakumva abandi batabacira imanza.

Aba bantu ngo ntibakunze kuboneka. Mu gihe ugize amahirwe yo kumenyana n’umuntu nk’uyu ntuzifuze kumurekura.

Imyicarire ya C

Abantu bakunda kwicara batya (amavi atandukanye, ibirenge bitambitse, mbese ibyo twakwita kwicara kirimwabo), ni abantu bizerwa ku rwego rwo hejuru. Bamenya neza aho bafite imbaraga kurusha aho bafite intege nke ndetse bakabasha no kuzikoresha bazibyaza umusaruro.

Ni abantu bakunda kubana neza n’abandi ndetse bakagira inshuti nyinshi ndetse akenshi bakumva bagaragara kuko baba bashaka kugaragaza impano bifitemo.

Ikindi ni uko usibye uko bagaragara, imbere muri bo hihishemo umuntu utuje, w’umugwaneza kandi wigenga ashingiye ku bushobzi yifitemo.

Imyicarire ya D

Abantu bakunda kwicara muri ubu buryo (reba ishusho hejuru), bakunze kuba ari abantu batuje, b’abagwaneza, kandi bagira urugwiro. Ni inyangamugayo kandi bagira ukuri, bumva abandi ndetse ntibabacire imanza.

Ntibatinda kugoboka abandi mu gihe bikenewe (ubufasha) biherekejwe n’urukundo rwinshi rudategereje inyungu.

Akenshi aba bantu bakunze kugambanirwa cyangwa guhemukirwa bitewe n’ubugwaneza bwabo bufatwa nk’ubugwari n’abo babana, bakorana, bagendana. Gusa nanone, ntibakunze gucika intege, n’ubwo haza ibicantege kuko baba bafite icyizere cy’uko ibintu byose bizagenda neza (optimists).

Imyicarire ya E

Abantu bicara batya (reba ishusho) babaho bafite intego biyemeje bazi icyo bashaka. Mu miterere yabo bagira gahunda, bakagira ubushake mu byo baba biyemeje kugeraho.

Akenshi ntibashobora kumva batekanye, bafite amahoro mu gihe cyose bari ahantu hajagaraye cyangwa se hari akajagari. Aba bantu kandi usanga bakunda kugenzura utuntu twose mu byo bakora ku buryo bibasunikira ku kubinoza birenze (perfectionniste/méticuleux).

Uburyo bicara amaguru yabo yegeranye asa n’aberamye, ngo binagaragaza ko babasha kubika ibanga, no gusoma ibitekerezo biri mu mitwe y’abandi nk’abasoma igitabo ariko bakaba badashobora kuvuga ibyo babavumbuyeho.

Imiterere y’aba bantu itangaje, ituma bagira rukuruzi ku bandi bityo buri wese akumva baba inshuti.

Ni inkuru dukesha www.santeplusmag.com

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka