Kenya: Abaturage bitiranyije igisasu n’ikijumba

Igisasu cyo mu gihe cy’Abakoloni kitigeze giturika cyabonetse mu gace ko hagati muri Kenya ubwo abaturage bakibonaga mu murima bakagira ngo ni ikijumba cya rutura.

Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko Polisi yageze aho icyo gisasu cyari kiri ikahasanga abaturage bishwe n’amatsiko bamwe bemeza ko ari igisasu abandi bavuga ko ari ubwoko bw’ikijumba cya rutura cyavuye mu butaka.

Abakozi b’ikigo gishinzwe iperereza muri Kenya (DCI) bihutiye kugera kuri icyo gisasu, ni bo bemeje ko ari igisasu cyo mu bwoko bwa mortar cyarashwe n’abasirikare b’u Bwongereza ahagana mu 1953 ubwo Abanyakenya bari mu ntambara yo kwigobotora ubukoloni.

Icyo gihe nk’uko DCI ibivuga, abasirikare b’u Bwongereza barashe ibisasu byinshi ku barwanyi ba Mau Mau bari bihishe mu mashyamba ya Mount Kenya na Aberdare.

DCI kandi yavuze ko icyo gisasu kigomba guturitswa mu buryo butekanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Cyokora abirabura nta bwenge koko tugira. Niba gihamya bene izi zihari,tukarenga akaba ari bo dushakaho ubushuyi,tuzi ibyo badukoreye,n’ibyo batwifuriza,tuba turi bazima harya ubwo?

Francis yanditse ku itariki ya: 11-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka