Prince Kid yatangiye kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo

Ishimwe Dieudonné uzwi ku izina rya Prince Kid kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Gicurasi 2022 yitabye Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo atangire kuburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) yatangiye kuburana (Ifoto: IGIHE)
Ishimwe Dieudonné (Prince Kid) yatangiye kuburana (Ifoto: IGIHE)

Ishimwe Dieudonné asanzwe ari umuyobozi wa kompanyi yateguraga amarushanwa ya Miss Rwanda. Akurikiranyweho ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina. Ibi byaha biravugwa ko yabikoreye bamwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

Prince Kid yagaragaye mu rukiko mu ipantalo n’ikoti bisa, ishati yenda kuba umweru, ndetse no mu nkweto z’umukara.

Ishimwe Dieudonné yasomewe umwirondoro we, na we yemeza ko ari uwe, amenyeshwa n’ibyaha bitatu ashinjwa.

Yageze mu rukiko atari kumwe n’umwunganira n’ubwo yemeje ko amufite. Nyuma y’igihe yari amaze ategerejwe, umwunganizi we witwa Nyembo Emelyne yaje kuhagera, avuga ko hatabayeho kumenya neza isaha yo kugera mu rukiko.

Umwunganizi wa Prince Kid yasabye ko we n’uwo yunganira bahabwa umwanya uhagije wo gutegura dosiye. Urubanza rwahise rusubikwa, rukazasubukurwa ku wa Gatanu tariki 13 saa tatu za mu gitondo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka