Kumva ubuhamya bw’abarokotse Jenoside ni ugutsinda abayipfobya n’abayihakana – IBUKA
Umuryango Uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), urasaba abategura gahunda zo kwibuka ku matariki atandukanye, kurushaho guha umwanya ubuhamya bw’abarokotse kuko ari bwo bugaragariza ukuri abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Umuyobozi wa IBUKA, Egide Nkuranga, yabitangarije mu Karere ka Ruhango ubwo bibukaga bakanashyingura mu cyubahiro mu rwibutso rwa Ruhango, imibiri isaga ibihumbi 2.000 y’Abatutsi bari bashyinguye mu buryo butameze neza mu Murenge wa Byimana.
Iyo mibiri yashyinguwe mu cyubahiro ni iyo mu Mirenge ya Byimana, Mwendo, Bweramana na Ruhango, nyuma y’ibiganiro n’imiryango yabo, ngo yimurwe ishyingurwe neza mu Rwibutso rwa Ruhango.
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, yavuze ko bazakomeza kwita ku bimenyetso by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko mu Byimana ahimuwe iyo mibiri kandi hakazajya n’ubundi habaho ibikorwa byo kuhibukira buri mwaka.

Avuga ko Akarere ka Ruhango kazakomeza kugirana ibiganiro byubaka n’abarokotse Jenoside, kwita ku mibereho y’abagikeneye kwitabwaho by’umwihariko, ku bufatanye n’izindi nzego.
Jean Claude Nkurayija wavuze mu izina ry’abarokotse Jenoside bashyinguye ababo, yagaragaje ko hari byinshi abarokotse Jenoside bamaze kwigezaho, bigatuma batabera Igihugu umutwaro, n’ubwo hari n’ibyo bakeneye ariko bagerageza gukora uko bashoboye kandi bagatanga umusaruro.
Agira ati “Ndashimira abarokotse Jenoside kuko batakomeje kuba umutwaro ku Gihugu kuko barakora, turasaba ko abandi badafite imbaraga, abakeneye ubuvuzi n’abandi banyantege nke bakeneye amazu yo guturamo, nabo Leta yababa hafi n’abaturanyi bagerageze kubafasha”.

Nkurayija avuga ko iyo ugeze mu nzibutso usanga imyambaro y’abishwe n’ibikoresho byakoreshejwe bikirunze hamwe, ku buryo bidashobora kubungabungwa, bakaba bakeneye ko hashyirwa imbaraga mu kubaka inzu y’amateka kandi ko n’abarokotse Jenoside biteguye gutanga umusanzu.
Avuga ko kuva tariki ya 22 Gicurasi, muri Ruhango ari bwo habaye ubwicanyi cyane ku buryo abo mu mirenge ine yashyinguye ababo mu cyubahiro, bakwiye kuganira uko bahuza itariki imwe yo kwibukiraho kandi bizagerwaho kuko nibo bwa mbere bireba.
Nkuranga agaragaza ko Kwibuka ari igikorwa kizahoraho kandi hari abashobora kuzaba bibuka bafite amarangamutima atandukanye n’ay’uyu munsi, ari naho ahera agaruka ku kijyanye no guha umwanya abatanga ubuhamya bitandukanye no kuvuga disikuru.

N’ubwo avuga ko atagaye igikorwa cyateguwe cyo kwibuka, Nkuranga yagaragaje ko atanyuzwe n’uburyo bwakoreshejwe mu gutanga ubuhamya, kuko busa nk’ubutabayeho kandi byari gufasha abaje kwibuka no guha ubutumwa abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Agira ati “Njyewe inyota nazanye hano nyisubiranyeyo, ndasaba ko mwajya muha umwanya ubuhamya abantu bakavuga uko bahizwe, bakavuga abahize, bavuga n’ukuntu Inkotanyi zabarokoye. Ubuhamya nibwo dutsindiramo bariya bapfobya bakanahakana Jenoside”.
Avuga ko Kwibuka bizabaho imyaka ibihumbi, kandi amateka agasubirwamo yaba amateka n’indangagaciro byaranze abishwe muri Jenoside, n’amateka y’uburyo bishwe hagamijwe kubasubiza agaciro bambuwe igihe bicwaga.


Ohereza igitekerezo
|