#Kwibuka28 : Abarokotse Jenoside bo muri Nyakabanda baracyafite ibibazo bibakomereye

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge avuga ko mu bibazo by’ingutu abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bagifite muri uyu Murenge ari ibibazo by’abantu bafite ubumuga batewe na Jenoside no kutagira amacumbi.

Bashyize indabo banunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Bashyize indabo banunamira inzirakarengane ziruhukiye mu rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi

Perezida w’umuryango IBUKA muri uwo Murenge, Usanase Uwera Yvonne, yabitangaje mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Mu Murenge wa Nyakabanda abarokotse Jenoside turacyafite ibibazo by’ingutu birimo abafite ubumuga batewe na Jenoside batarabasha kubona uko bivuza. Ikindi kibazo dufite ni icy’abantu badafite amacumbi kuko dufite umubare munini w’abarokotse Jenoside kugeza uyu munsi udafite aho kuba”.

Usanase avuga ko kandi bahangayikishijwe no kuba hashize imyaka 28 Jenoside ihagaritswe ariko mu Murenge wa Nyakabanda bakaba badafite urwibutso.

Ni ho ahera asaba ko bafashwa bakubakirwa urukuta rushobora kujyaho amazina yose y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyakabanda, Usanase Uwera Yvonne
Perezida wa IBUKA mu Murenge wa Nyakabanda, Usanase Uwera Yvonne

Ati: “Mbere na mbere twe duhangayikishijwe n’imiryango yacu kuba dukenera kujya kubasura tukajya ku Gisozi ni kure, twe duhangayitse tuzishakamo ibisubizo ariko tunasaba ko badufasha tukabona byibuze urukuta tugashyiraho amazina y’abacu byajya bidufasha kubasura n’ubwo bitabazura ariko byibura twaruhuka”.

Mu bafashe ijambo bose, bagiye bagaruka ku gusaba abaturage gutanga amakuru nyayo y’ahantu hose baba bazi hajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside kuko abamaze kumenyekana ari bake cyane ugereranyije n’Abatutsi bari batuye muri Nyakabanda.

Perezida wa IBUKA muri Nyakabanda ati: “Tumaze kumenya amazina y’Abatutsi 300 yonyine kandi nyamara n’ubwo nta mubare nyirizina uzwi w’abishwe bivugwa ko ugereranyije hishwe Abatutsi bari hagati y’ibihumbi birindwi n’icyenda”.

Umuyobozi Nshigwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge wungirije, NSHUTIRAGUMA Esperance, na we avuga ko hakiri inzitizi zo kubona amakuru yose y’ahajugunywe Abatutsi bishwe.

Ati: “Muri Nyakabanda turacyafite ikibazo gikomeye cyane cy’abantu badashaka gutanga amakuru y’ahari bariyeri, ibyobo byajugunywemo Abatutsi kugira ngo byibuze bashyingurwe mu cyubahiro. Ubutumwa dutanga mbere na mbere ni uko hatangwa amakuru nyayo abishwe bagashyingurwa mu cyubahiro. Kuri ubu abarokotse bafashwa muri gahunda zitandukanye zibafasha kwiteza imbere, zirimo guhabwa inkunga y’ingoboka, ubuvuzi, kwishyura amashuri, guhabwa amacumbi ndetse no kubaha ubujyanama mu by’ihungabana”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge buvuga ko hari na gahunda nshya yo gufasha abarokotse kwihangira imirimo no kwiga imishinga ibyara inyungu kugira ngo uwarokotse ntahungabane ahubwo arusheho gutera imbere.

Bacanye Urumuri rw'Icyizere
Bacanye Urumuri rw’Icyizere

Tariki 9 Gicurasi 1994, wari umunsi ushaririye ku mbaga y’Abatutsi bari batuye mu Murenge wa Nyakabanda, harimo bamwe biciwe ku cyicaro cya Segiteri Nyakabanda bikozwe ku mabwiriza yatanzwe na konseye Nyirimanzi Gregoire wategetse ko Abatutsi bose bihishe basohoka kuko hatanzwe ihumure nyamara yari inzira yo kubatsemba, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabanda, Ntakontagize Florence.

Inkuru zijyanye na: Kwibuka 28

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka