Iraswa ry’icyambu cya Odesa rigiye guteza inzara ku Isi - Perezida Zelenskyy

Icyambu cya Odesa muri Ukraine cyarashweho ibisasu bya misile n’Ingabo z’u Burusiya, hapfa umuntu umwe hakomereka batanu ubwo ibisasu byagwaga mu gace k’ubucuruzi no ku bubiko bw’ibiribwa.

Imyotsi ku ruganda rwa Azovstal
Imyotsi ku ruganda rwa Azovstal

Amakuru yatanzwe n’igisirikare cya Ukraine kuri uyu wa kabiri, aravuga ko Perezida wa Ukraine Volodimir Zelenskyy, yemeza ko kuba ibyambu by’igihugu cye biri ku Nyanja y’Umukara bikomeje kubura uko bikora kubera ibisasu by’u Burusiya, amaherezo biza guteza ibura ry’ibiribwa ku rwego rw’Isi.

Perezida w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Charles Michel wagiye gushaka aho yikinga ibisasu aho ari mu ruzinduko rw’akazi ku cyambu cya Odesa, yavuze ko hari ibicuruzwa by’ibanze bikenewe cyane ku rwego rw’Isi byabuze aho binyura.

Hagati aho Ingabo z’u Burusiya zikomeje kumisha ibisasu biremereye ku ruganda rwa Azovstal rutunganya ibyuma mu mujyi wa Mariupol, nk’uko byemezwa na Minisiteri y’Ingabo ya Ukraine.

Umugore ufite umugabo w’umusirikare waheze muri urwo ruganda, yabwiye BBC ko hari abasirikare benshi ba Ukraine babuze uko basohokamo, kubera ibisasu birimo kwisukiranya nk’imvura.

Perezida wa USA Joe Biden, we yafashe ibyemezo bisa n’ibyo mu Ntambara ya Kabiri y’Isi yose, byo kwihutisha iyoherezwa ry’intwaro muri Ukraine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntukambwire zelenskyy(mukinyarwanda ni asicyi)umugabo udakunda abanyagihugube)Abona bamushuka.akumvako yatsinda Russi?kuko adatekereza2

Pascal yanditse ku itariki ya: 14-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka