Ubuyobozi bw’iyi Minisiteri buvuga ko hari ikibazo cy’umubare munini w’abarwayi ugenda wiyongera cyane ugereranyije n’umuvuduko w’uko ibitaro bigenda byaguka, bigatuma hari ahagaragara ikibazo cy’abarwayi batitaweho uko bikwiye.
Minisitiri w’Ubuzima Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko ubusanzwe mu gihugu hose hari ibitanda by’abarwayi birenga ibihumbi 9.
Ati “Ni ukuvuga ni ha handi umurwayi ari buze akaryama, akaba yaharara iminsi cyangwa akahamara igihe kuko hari n’abatinda mu bitaro bitewe n’uburwayi. Twasanze tugomba kubona ibitanda byihuse 3000, kugira ngo duhaze ubukenerwe bwabyo. Jye na mugenzi wanjye wo muri Minisiteri ishinzwe ibijyanye n’amafaranga icyo kibazo twarakivuganye, ukuntu ibitanda 3000 bigomba kuboneka vuba, kandi nkurikije ibyo twaganiriye ntabwo biri buze gutinda. Ntabwo ari ikintu kigoye natwe twabonaga ko cyihutirwa.”
Ni ikibazo MINISANTE ivuga ko kizajyana n’uburyo abantu bavuza cyangwa barwaza mu bitaro.
Dr. Nsanzimana ati “Buriya kuri CHUK haba abarwaza ku munsi barenga 1000, baba bagendagendamo, ugasanga umurwayi umwe afite abantu bamurwaza benshi. Abaje kumugemurira, kumusura, kureba uko ameze, hakabamo n’abo ubona ko bitari ngombwa, n’abateka, ariko guteka byarakemutse, ariko ubwo turashaka kugikemura no mu bitaro byose.”
Yungamo ati “Ibyo rero nabyo byongera ubucukike mu bitaro, hari ababa badakeneye kuba bari mu bitaro kuko batarwaye. Hanyuma iyo uhashyize ibyo kubatekera, bigashyirwa mu bitaro, ukahashyira ibyo gutunganya imyambaro, bakambara iyo mu bitaro, icyo nacyo turimo kugikoraho, n’abasura buri kanya bitari ngombwa, nabyo bigahabwa umurongo. Byose birasubiza icyo kibazo cy’ubucukike.”
Muri CHUK ubwaho, hagiye kongerwamo ibitanda bigera kuri 400 muri uyu mwaka, kimwe no mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal (King Faisal).
Ibindi bizakwirakwizwa ahandi hatandukanye, harimo nka Kibagabaga aharimo kubakwa inzu y’ababyeyi ndetse no mu bitaro bya Nyamata.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|