Ibiciro ku isoko mu Rwanda byazamutseho 9,9% muri Mata 2022

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR), kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, cyatangaje ko ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 9,9% mu kwezi kwa Mata 2022 ugereranyije na Mata 2021. Ibiciro byo mu mijyi ni byo bisanzwe byifashishwa mu kugaragaza ishusho rusange mu gihugu.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko Muri Mata 2022, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 15,7%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, Gaz n’ibindi.

Ibicanwa byiyongereyeho 8,8%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 7% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 15%.

Iki cyegeranyo ngarukakwezi kigaragaza ko iyo ugereranyije Mata 2022 na Mata 2021, usanga ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byariyongereyeho 9,1%, wagereranya Mata 2022 na Werurwe 2022, ibiciro bikaba byariyongereyeho 2,4%.

Iki cyegeranyo gikomeza kivuga ko: “Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 3,3%.”

Ikigo cy’ibarurishamibare (NISR), muri iki cyegeranyo kivuga ko muri Mata 2022, ibiciro mu byaro byiyongereyeho 11% ugereranyije na Mata 2021. Ni mu gihe ibiciro muri Werurwe 2022 byari byiyongereyeho 4,3%.

Bimwe mu byatumye ngo ibiciro byiyongera, ni ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 12,1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 16,8%, ibiciro by’ibikoresho byo mu nzu, isuku no gusana byiyongereyeho 18,8% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 11,3%.

Iyo ugereranyije Mata 2022 na Werurwe 2022 ibiciro byiyongereyeho 4,7%. Iri zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 9,1%.

Mu gusoza icyegeranyo, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare gisoza kigaragaza ko ibiciro bikomatanyijwe mu mijyi no mu byaro muri Mata 2022 ibiciro mu Rwanda byiyongereyeho 10,5% ugereranyije na Mata 2021. Naho muri Werurwe 2022 ibiciro byari byiyongereyeho 5,6%.

NISR ivuga ko bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera muri Mata 2022, ari ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 13,2%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, Gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 13,1% n’ibiciro by’amacumbi n’amafunguro byiyongereyeho 13,4%.

Iyo ugereranyije Mata 2022 na Werurwe 2022 ibiciro byiyongereyeho 3,7%. Iri zamuka ahanini ryatewe n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 8% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 2,6%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turashima ko ibicirobyibiribwa bigiye kumanuka

Uzamukunda yanditse ku itariki ya: 22-09-2022  →  Musubize

Turashima ko ibicirobyibiribwa bigiye kumanuka

Uzamukunda yanditse ku itariki ya: 22-09-2022  →  Musubize

twishimiyeko ibirimbwa bimwenabimwe byatajyiye kuma nuka nduhereye nko kwisukari

ngendahayo simeon yanditse ku itariki ya: 24-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka